Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB Dr.Murangira B Thierry yatangaje ko uru rwego rumaze kwakira ibirego bigera kuri 23 by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibijyanye na yo guhera ku wa 07 Mata 2022 icyunamo gitangizwa kumugaragaro muri uyu mwaka.
Ibi yabitangarije kuri Royal FM aho yasobanuraga ko guhera ku wa 07 Mata 2022 kugeza ku wa 11 Mata 2022 ko urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rumaze kwakira ibirego 23 by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibijyanye na yo.
Yavuze ko ibikorwa bimaze kugaragara ari mu magambo, Kwangiza imyaka, Kwica no gukomeretsa amatungo, Gutera amabuye hejuru y’inzu ndetse na Tract(Inyandiko)
Ati:”Ibikorwa bimaze kugarara ni Mumagambo:16, Kwangiza imyaka: 02, Kwica no gumomeretsa amatungo: 02, Gutera amabuye hejuru yinzu:01, Tract :01. Hari icyizere ko cases zizaba nkeye ugereranyije na 2021 aho hari case 83 mu cyumweru cyo kwibuka gusa”
Murangira yakomeje avuga ko ibikorwa byakorwaga ko byagabanutse aho byavuye mu kwica no gukomeretsa bikajya mu magambo. Ati:“Ubukana ibi bikorwa byakorwanaga bwaragabanutse, biva mu bikorwa byo kwica cg gukomeretsa bijya mu magambo.”
Intara n’Uturere turi ku isonga mu kurangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside ni: Umujyi wa Kigali aho ufite ibirego birindwi, Intara y’amajyepfo 06, Intara y’Uburasirazuba, 05 Intara y’amajyaruguru, 03 ndetse n’intara yUburengerazuba,02.
Uturere tuza ku isonga ni Gasabo 05 na Ngoma 03