Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abantu benshi batandukanye nyuma yaho imwe muri banki ikorera ku butaka bw’u Rwanda icucuwe akayabo k’amafaranga.
Abatawe muri yombi bafungiye muri kasho zitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse hakaba hakiri n’abandi bagishakishwa yaba abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze y’igihugu nkuko Umuvugizi wa RIB yabitangarije umuseke dore ko ngo mu bakekwa hamaze gufatwa 60% by’abashakishwa.
Avuga kuri iki kibazo cy’ubujura, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yagize ati: “Iyi case irimo gukorwaho iperereza irimo abantu benshi batandukanye bishingiye ku kuba hari amafaranga menshi yibwe muri Bank imwe ikorera mu Rwanda. Bikaba bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba (terrorism financing)”.
Iperereza ry’ibanze riragaragaza ko hari abantu bari mu gihugu no hanze bakekwa kuba barabigizemo uruhare ubu bakaba bari gushakishwa.
Umuvugizi wa RIB abajijwe uko iki cyaha cyaba cyarakozwe yavuze ko cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse ko ibyinshi atabitangaza kuko biri mu iperereza.
Abajijwe ku mubare w’abantu bamaze gutabwa muri yombi kuri iki kibazo, Dr Murangira yagize ati:“Tumaze gufata abagera kuri 60% ku bashakishwa bose. Iperereza rirakomeje kugira ngo hafatwe uwo ari we wese wabigizemo uruhare, ndetse n’ukuri ku byabaye”.
Yakomeje avuga ko abamaze gufatwa bose ubu bafungiye kuri sitasiye za RIB zitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse anahamya ko RIB yataye muri yombi umusore n’inkumi bari bagiye gukora ubukwe bakaba nabo bafite aho bahuriye n’ubu bujura bwakozwe.