Ku wa gatandatu tariki 29 Mutarama 2022 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu bwiza byatangiriye mu ntara y’amajyaruguru bikomeza ku cyumweru mu ntara y’Iburengerazuba ariko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara abantu benshi basebya bamwe mu bakobwa bitabiriye aya majonjora cyane cyane mu ntara y’amajyaruguru.
Ubwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco ni ishingiro nyirizina ry’Umukobwa ubyujuje kurusha abandi nta kabuza niwe ugomba kwegukana ikamba rikomeye rya Nyampinga w’u Rwanda.Gusa uko iri rushanwa ritera imbere niko benshi bibaza byinshi kuri ryo. Ubwiza bureberwa he? Kuki? Ubwenge bupimwa bute? Umuco ugerwa kuki?
Ingingo y’ubwiza kenshi ikunze kwibazwaho na benshi bajya impaka kuri iyi ngingo, gusa ubwiza bivugwa ko buri wese abubona ukwe bityo benshi bakibaza impamvu bagenderaho bavuga ko umukobwa ari mwiza kurusha abandi mu gihugu.
Nyuma yaho iri rushanwa ritangiriye mu ntara y’amajyaruguru, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter bamwe mu bayikoresha bakomeje gutangaza amafoto ya bamwe mu bakobwa babasebya ndetse babandagaza ku karubanda bishobora kubaviramo kwiheba mu buzima cyangwa kwiyambura ubuzima.
Tariki ya 17 Ugushyingo 2021 Polisi y’u Rwanda yerekanye abagore batatu bo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ibakekaho icyaha cyo gukoza isoni abanyamahanga bari baje guhaha mu iduka bacururizamo.
Aba bagore bafashwe nyuma y’uko hari abanyamahanga babasanze mu iduka bakoreramo, aho kugira ngo babahe serivisi bifuzaga ahubwo batangira kubavuga no kubaseka ndetse no ku bakwena bibatera isoni.
Ukurikije icyaha aba bagore bakurikiranweho n’ibiri gukorerwa bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 ntaho bitaniye kuko harimo gukoza isoni no gusebya umuntu hakoreshejwe ikoranabuhanga bityo ko abari kubikora bakwiye kubiryozwa.
Ku mafoto y’uyu mwari yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rwa Miss Rwanda, hajeho ibitekerezo byinshi ariko ubona ko biri mu mujyo wo kunnyega uyu mwana w’Umukobwa.
Aya mafoto kandi ye yakoreshejwe ku rubuga rwa Twitter s’ukumwibasira bishyira cyera. Nk’uwitwa Rameck Gisanintwari yagize ati “Mwarakoze kwigirira ikizere mukiyandikisha muri Miss Rwanda 2022. Icyo kizere cyonyine mwigiriye cyahagurutsa indege,mugikoreshe mwiteza imbere mu guhinga amashyamba.”
Iyi Post nyuma y’iminota micye yahise isibwa. Uwiyita Spina w’Ibwami nawe yakoresheje ifoto y’uyu mukobwa maze akoza ibaba muri wino arandika ati” Nk’uyu ninde wamushutse ngo yiyandikishe muri Miss Rwanda koko ?”
Undi wiyita Rwandan Girl yakoresheje ifoto y’uyu mukobwa aravuga ati” Ntago wafatanya kurwara ibiheri no kuba Miss Rwanda ngo bikunde”
Ibi byose bimaze kuba, twibajije tuti Umukobwa wiyamamarije kuba Nyampinga w’U Rwanda nyuma akibasirwa cyangwa akandagazwa bishingiye ku migaragarire agasebywa ku karubanda hakibazwa niba RIB itakinjira muri iki kibazo ngo itangire ikurikirane aba bakomeje gusebya aba bakobwa.