Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko mu iperereza rimaze igihe rikorwa ku kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi, rimaze kugaragaza abakozi umunani mu nzego za Leta bakekwaho kugira uruhare mu byaha, bijyanye no kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi.
Avuga ko aba bakozi harimo abagenzuzi b’imari (Internal Auditors) n’abashinzwe ishoramari n’umurimo (Business Development Officers).
Muri aba bakozi harimo Nyirigira Jean Baptiste, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), Rwakirenzi Ruben, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Dusabemariya Claudine, Umugenzuzi mu Karere ka Ruhango, Uwariya Olive, Umugenzuzi mu Karere ka Ngoma, Uwimigishayaziye Penninah, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.
Hari kandi Mutabikangwa Emmanuel, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, Nzamurambaho Fidel, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara na Muhire Olivier, Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara.
Dr Murangira, avuga ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitanu, aribyo gusaba no kwakira indonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwiyitirira umwirondoro no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.
Avuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko bumwe mu buryo bakoreshaga mu gukora ibi byaha, harimo kwiba ibizamini muri sisiteme ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), izwi nka E-Recruitment, barangiza bakabigurisha abagiye guhatanira imyanya y’akazi gatandukanye ahantu hatandukanye muri Leta.
Ikizamini kimwe ngo cyagurishwaga Amafaranga y’u Rwanda arenze 500,000.
Murangira avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hatahurwe uwabigizemo uruhare wese, harimo n’abagiye mu mirimo mu buryo bw’uburiganya bwo kubanza guhabwa ikizamini kizakorwa.
RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa by’uburiganya, ibya ruswa n’ibindi byaha bitandukanye.
Kwiba ikizamini ukakigurisha ngo usibye kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, ngo ni no kubuza amahirwe undi muntu waributsindire uwo mwanya, ariko nanone bikagira ingaruka ku ireme ry’akazi ku muntu wakinjiyemo mu buryo bw’uburiganya.
RIB kandi yibukije abaturage ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu nk’ibi bigize ibyaha kandi ko azagezwa imbere y’ubutabera.