Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko uburyo bwo guhindurira abarimu ibigo by’amashuri buboneye, ahubwo bakwiye kumva uburyo bikorwamo kuko hari byinshi bigenderwaho mu gufata ibyemezo n’ubwo benshi batabyumva kimwe.
Irere yavuze ko gushyira umwarimu mu kigo kiri hafi n’aho aba ari byo bikwiye gukorwa mu rwego rwo kumworohereza ariko atari ko bizakunda kuri bose.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA, aho yari ari kumwe na Minisitiri mushya w’Uburezi, Nsengimana Joseph.
Iyi ngingo Irere yayikomojeho ubwo uwitwa Twizeyimana Eugène akaba n’umwarimu ukorera mu Karere ka Rubavu, yatangaga igitekerezo agaragaza ko hari abarimu bashyirwa mu bigo biri kure cyane y’aho baba aho yifashishije urugero rw’umwarimu uva i Rusizi agahabwa akazi i Rwamagana.
Twizeyimana yagaragaje ko abarimu bakwiye kujya bashyirwa mu bigo bibegereye kugira ngo babone n’uko bazajya bita ku miryango yabo.
Irere Claudette yavuze ko “Amashuri ari hirya no hino mu gihugu za Rubavu, za Rusizi kandi ibyo abarimu bigisha biba bitandukanye, ku buryo kubasha kubona umwarimu uturiye aho aba wigisha ibihasabwa biba bigoye. Ntawe uba wishimiye kohereza umwarimu kure.”
Yavuze ko buri mwarimu wese afite uburenganzira bwo gusaba kwimurwa ariko kubera ubwinshi bw’ababa basaba n’ubuke bw’imyanya bw’aho baba bashaka kujya bidahura bigatuma hari bamwe bidakunda.
Ati “Muri Rusizi uyu mwaka mu basabye bashaka kwimuka bavayo twabonye abarimu 252 mu gihe abashakaga kujyayo ari abarimu 59. Ukibaza ngo abo barimu bose bashaka kuva Rusizi amashuri yaho arasigarana iki?”
“Icya kabiri abari kujyayo imibare ntabwo ingana kandi amasomo aba atandukanye. Nk’abifuza kujya mu mijyi ni benshi cyane. Ntabwo twabona aho tubashyira.”
“Ntabwo tubona uburyo butworoheye ngo umwarimu tumutuze hafi hamwegereye gusa uko bishobotse imyanya ikaboneka ni bo duheraho.”
Mu busanzwe hari uburyo butatu umwarimu ashobora kunyuramo asaba guhindurirwa ikigo, burimo kuba abarimu babiri bagurana, kuba abarimu basimburanwa mu karere no kuba abarimu bava mu karere kamwe bajya mu kandi.
Mineduc iteganya ko byibuze umwarimu agomba kuba amaze imyaka itatu mu kigo cy’amashuri kugira ngo abashe guhindurirwa ikigo.
Twizeyimana watanze igitekerezo yavuze ko imyaka itatu babanza gusabwa gukora mu kigo runaka kugira ngo bimurwe ari myinshi cyane asaba ko yagabanywa ikagirwa byibuze ibiri.
Irere yagize ati “Imyaka itatu kuri twe tubona ko ihagije kuko niba utangiye ku ishuri ukahamara umwaka umwe w’igerageza hamare indi ibiri byibuze iryo shuri ribe rifite umwarimu koko nyuma ubone wongere ugerageze. Naho ubundi twajya duhora turi guhinduranya.”
Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, Mineduc yatangaje ko muri uyu mwaka abarimu basabye kugurana babiri babiri [paires] zari 73, izari zijuje ibisabwa zari 49 kandi kugurana bigenda neza. Bivuze ko muri iki cyiciro abari bemerewe kugurana 100% bose bafashijwe bigakunda.
Ku bijyanye n’abarimu bimukaga imbere mu karere hari hakiriwe ubusabwe bw’abarimu 856 muri bo harimo 498 bujuje ibisabwa, aho 343 ari bo bafashijwe kwimurirwa ku bigo bari basabye.
Ku bijyanye no kwimuka umwarimu ava mu karere kamwe ajya mu kandi, ubusabe bwari bwakozwe n’abarimu 2,235 muri bo 1,226 ari bo bonyine bujuje ibisabwa mu gihe 751 ari bo babashije kubonerwa umwanya barimurwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri uyu mwaka mushya w’amashuri abarimu basaga 4,100 ari bo bashyizwe mu myanya mishya.