Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, bagaragaje ko hari amakosa yakozwe mu mitangire y’isoko ryo kugemura ibikoresho byagombaga kwifashishwa mu gutangiza Radio na Televiziyo by’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanze, REB.
Ni umushinga wa Radio na Televiziyo, kuri ubu waje kuba uwa ‘Multimedia Studio’, ikora mu buryo bwo gufata amajwi n’amashusho y’amasomo noneho nyuma agashyirwa ku rubuga rw’ikoranabuhanga [E-Learning] no ku zindi mbuga nkoranyambaga za REB.
Isoko ryari ryatanzwe ryari iryo kugura ibikoresho, kubigeza kuri REB no kubihuza ku buryo byatangira gukora no gukoreshwa [installations]. Byose byagombaga kuba byarangiye muri Nzeri 2022.
Ni umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi, hatangwa isoko ryo kugemura ibikoresho ariko uwaritsindiye atinda kubigemura ku mpamvu REB yemera ko ari yo zaturutseho.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko habayeho amanyanga mu gutanga isoko ry’uwo mushinga kubera ko hari ibitarubahirijwe mu buryo bwo gutanga amakuru y’isoko, kongera igihe ryagombaga kumara inshuro eshatu zose kandi bidakorewe mu buryo bw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu masoko ya Leta [E-Procurement].
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Nzeri 2023, ubuyobozi bwa REB bwitabye PAC kugira ngo busobanure ibyadindije uyu mushinga n’ibindi bibazo bigaragara mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu.
Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yagize ati “Uwari watsindiye isoko, hari ibikoresho yagombaga kuzana mu mahanga. Wenda ku masoko akurikiraho tuzagenda twikosora. Isoko twaritanze dusa n’aho dutinze, aha ngaha twarikosoye, ubu ibikoresho byaraje, twarabyakiriye byose 100%.”
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yavuze ko ibyo umuyobozi arimo gusobanura ari ibigezweho uyu munsi ariko bidakuraho amakosa yakozwe mbere.
Ati ‘‘Nahoze nibaza ko mwavugaga ko ari isoko rigoye rigomba gukorwa ibikoresho bivuye mu mahanga, hari n’aho mwasobanuye ngo ibikoresho byatinze muri Magerwa.’’
‘‘Icya kabiri, kuba mutaramenyeshaga amakuru abari barapiganiwe isoko, kuba mutarayabamenyeshaga byashingiraga kuki? Byashingiraga ko mugomba kwihererana ibibazo mufite […] niba ibintu biheze muri Magerwa, ntabwo numva ukuntu icyo kibazo mugomba kugishyira kuri RRA.’’
Depite Uwineza yavuze ko n’ubwo hari impamvu z’ubukererwe zavuye kuri rwiyemezamirimo ariko ku ruhande rwa REB naho hari ibidasobanutse by’umwihariko mu miterere y’isoko.
Ati ‘‘Ikindi niba mwarabishyize mu mwanya ubwo bivuze ko bigiye kumara ikindi gihe biri aho bidakoreshwa.’’
Depite Bakundufite Christine yavuze ko amasezerano y’isoko na yo kugeza ubu bigaragara ko atarasinywa.
Ati ‘‘Ikindi nanone ni uko harimo n’uko barengeje igihe cyo gutanga isoko, twagira ngo tubimenye. Ibyo arimo kuvuga ndumva bitarasubiza ibibazo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje.’’
Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri REB, Nkurikiyinka Janvier, yavuze ko ibikoresho kuba byaratinze.
Ati ‘‘Turemeranya ko byatinze, habayeho kudakorana na rwiyemezamirimo aho byari byaheze muri Magerwa ariko ubu ‘Studio’ yararangiye ndetse no kuyigerageza byararangiye, hasigaye abakozi.’’
‘‘Mu gutinda kubizana, ubutinde bwabaye mu kubizana, hari n’amabaruwa yagiye atwohereza asaba ko twamwongerera igihe kandi agaragaza impungenge n’imbogamizi yagiye agira mu kugura no kubizana. Mubyo yandikaga harimo intambara y’u Burusiya na Ukraine.’’
Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yahise amubwira ko ibintu byose bidakwiye kugira urwitwazo rw’iyi ntambara.
REB ivuga ko mu Ugushyingo 2022, aribwo iyi ‘Multimedia Studio’ izaba yatangiye gukora cyane ko aribwo abakozi bazaba baramaze gushyirwa mu myanya no guhabwa amahugurwa.