Real Madrid yavuye inyuma yishyura Borussia Dortmund iyitsinda ibitego 5-2, mu gihe Aston Villa yabonaga amanota atatu ayifasha kuyobora urutonde mu itsinda ryayo.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 22 Ukwakira 2024, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa gatatu wa UEFA Champions League, aho hakinwe igera ku icyenda mu mijyi itandukanye.
Habanje gukinwa imikino ibiri, aho AC Milan yakiriye Club Brugge KV igatsinda ibitego 3-1. Ibitego by’iyi kipe yo mu Butaliyani byinjijwe na Tijjani Reijnders washyizemo bibiri na Christian Pulisic watsinze kimwe mu gihe icy’iyi kipe yo mu Bubiligi cyinjijwe na Kyriani Sabbe.
Indi ni AS Monaco yanyagiye FK Crvena zvezda ibitego 5-1. Ibitego byashyizwemo na Takumi Minamino watsinze bibiri, Breel Embolo, Wilfried Singo na Maghnes Akliouche.
Umukino wari ukomeye kurenza indi wabereye kuri Santiago Bernabeu, uhuza Real Madrid yo muri Espagne yari yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage.
Real Madrid yari iwayo yinjiye mu mukino mbere ndetse itangira no gusatira cyane izamu rya Dortmund, ku buryo mu minota 10 yari imaze kubona koruneri eshatu zashoboraga kuvamo ibitego ariko ikinanirwa.
Nubwo iyi kipe yatangiye neza ariko ntabwo byabujije Dortmund, kuyiba umugono igatsinda igitego cya mbere cyinjijwe na Donyell Malen aherejwe umupira na mugenzi we Serhou Guirassy ku munota wa 30.
Nyuma y’iminota ine gusa iyi kipe yongeye kuzamukana imbaraga isiga ubwugarizi bwa Real Madrid, itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Jamie Gittens afashijwe na Donyell Malen.
Jude Bellingham na Rodrygo bashatse kwishyura ubwo bageraga ku izamu ku munota wa 36 ariko imipira igera muri itatu bateye ikubita umutambiko n’igiti by’izamu.
Amakipe yombi yarinze ajya kuruhuka nta kindi gitego kirinjira mu izamu, igice cya kabiri gitangira Real Madrid yifuza kwishyura nubwo byari bigoye kuko umunyezamu wa Dortmund, Gregor Kobel, yakomeje kuba ibamba.
Byasabye umunota wa 59 kugira ngo igitego cya mbere cyo kwishyura kijyemo, kuko Kylian Mbappé yohereje umupira mu rubuga rw’amahina ugasanga Antonio Rüdiger ahagaze neza agahita atereka mu izamu akoresheje umutwe.
Mu minota ibiri kandi yahise ibona ikindi cya kabiri cyatsinzwe na Vinicius Junior, umusifuzi István Kovács abanza gutegereza ko basuzuma amashusho ya VAR kuko Mbappé yashoboraga kuba yaraririye, abona kucyemeza.
Intsinzi ya Real Madrid yari yamaze kugira imbaraga nyinshi yabonetse ku munota wa 83 ubwo Lucas Vazquez yateraga umupira ari mu rubuga rw’amahina.
Igitego cya kane cya Real Madrid, cyatsinzwe na Vinicius wavuye inyuma yirukankana umupira arinda agera imbere y’izamu rya Dortmund, atera ishoti rikomeye rijyamo ku munota wa 86.
Mu mpera z’uyu mukino Vinicius yongeye gutsinda ikindi gitego cya gatanu ari na cyo cya nyuma cyagiyemo, bituma Real Madrid ibona andi manota atatu igira atandatu.
Indi mikino yabaye harimo uwa Arsenal yatsinze Shakhtar Donetsk 1-0, Aston Villa itaratakaza umukino n’umwe, itsinda Bologna 2-0 ihita iyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota icyenda.
Girona yatsinze Slovan Bratislava 2-0, Juventus itsindwa na Stuttgart 1-0, PSG inganya na PSV 1-1, mu gihe Sturm Graz yatsinzwe na Sporting CP ibitego 2-0.
Imikino iteganyijwe ku wa gatatu
Atalanta vs Celtic
Brest vs Bayer Leverkusen
Atletico Madrid vs Lille
Barcelona vs Bayern Munich
Benfica vs Feyenoord
Man City vs Sparta Prague
RB Leipzig vs Liverpool
Salzburg vs Dinamo Zagreb
Young Boys vs Inter Milan