Igisirikare cy’u Rwanda cyasobanuye impamvu zashingiweho mu kwirukana abasirikare barimo Gen Maj Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda aho umwe yazize ubusinzi mu gihe undi yasuzuguye inzego za gisirikare.
Ku wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023 nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu gisirikare Abajenerali barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.
Maj Gen Muganga wirukanywe yabaye Umugaba w’Inkeragutabara w’agateganyo mu 2018, mu 2019 agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ikoresha imodoka z’intambara (mechanised division).
Ku rundi ruhande, Brig Gen Mutiganda we yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze, mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, mbere yo gusubizwa ku cyicaro gikuru cya RDF.
Usibye aba, hirukanwe abasirikare bandi 116 mu gihe abandi 112 amasezerano yabo yasheshwe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya, basobanuye impamvu zashingiweho mu kwirukana aba basirikare.
Brig Gen Ronald Rwicanga yavuze ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije cyangwa se ibitesha agaciro umwuga wa gisirikare ariko byatuma akurikiranwa mu nkiko za gisirikare nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi; yirukanwa.
Ati “Gen Maj Aloys Muganga yirukanwe kubera impamvu z’ubusinzi bukabije, Brig Gen Francis Mutiganda, yirukanwe kubera gusuzugura inzego za gisirikare. Izo ni zo mpamvu ebyiri zatumye abo bajenerali birukanwa mu Ngabo z’u Rwanda.”
Kwirukanwa no gusesa amasezerano kw’aba basirikare bakuru kwabayeho gukurikiranye no guhindura ubuyobozi bukuru mu Gisirikare cy’u Rwanda aho nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo yagizwe Lt Gen Mubarakh Muganga asimbuye Gen Jean Bosco Kazura.
Ni mu gihe Marizamunda Juvenal yasimbuye Gen Maj Albert Murasira ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.
Brig Gen Rwivanga yabajijwe niba ukwirukanwa no gusesa amasezerano y’abasirikare, hari aho bihuriye n’impinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda.
Ati “Ibyo bikorwa byombi byababaye mu gihe cyegeranye ariko nta sano bifitanye. Biratandukanye.”
Yavuze ko nta kibazo na kimwe kiri mu Gisirikare cy’u Rwanda. Ati “Ibintu byose bimeze neza”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Col Lambert Sendegeya, yavuze ko gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza.
Ati “ Cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.”
Yavuze ko mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare “harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare”.
Yakomeje agira ati “Harimo kutarangwa n’indangagaciro ziranga ingabo z’u Rwanda. Harimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare, kuba ashobora kurangwa na ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi.”
Umushinjacyaha wa Gisirikare, Lt Col Jean Bosco Kamilindi, yavuze ko muri aba basirikare birukanywe, harimo abazashyikirizwa ubutabera. Yavuze ko hari umunani bari gukurikiranwa muri iki gihe.
Ati “Hari abazashyikirizwa ubutabera ariko hari n’abo ubutabera bwakurikiranye mbere kubera ibyaha bari barakoze. Mu bakurikiranwa n’ubutabera, ni abantu umunani, harimo bamwe baregwa ibyaha bitandukanye birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi butemewe n’ibindi nk’ibyo. Kuba hari ibyaha baba barakoze, ababikorewe nabo baba bakeneye ubutabera.”