Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishobora guhuza imbaraga n’iza RDC, bagahashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na ADF.
Gen Muhoozi yemeje aya makuru ku kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru witwa Arinaitwe Rugyendo.
Iki kiganiro cyabaye muri iki cyumweru cyibanze ku bikorwa bya gisirikare Ingabo za Uganda n’iza Congo Kinshasa zimazemo iminsi irenga 100, zihiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Ni ibikorwa byiswe ’Operation Shujaa’ biyobowe na Maj Gen Kayanja Muhanga ku ruhande rwa UPDF, cyo kimwe na Général Major Camille Bombele wo ku ruhande rwa FARDC. ADF na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yombi ifite ibirindiro mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen Muhoozi ubwo yasabwaga gusobanura umusaruro ibitero by’Ingabo za Uganda kuri ADF byagezeho, yavuze ko byagenze neza cyane. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba umujyanama we mukuru mu bikorwa byihariye, yavuze ko batunguye abarwanyi ba ADF barwamye mu mashyamba bakabasukaho “amatoni y’amasasu”.
Hari abakunze kunenga Igisirikare cya Uganda ku kuba kivuga ko cyashegeshe ADF ariko ntikigaragaze byibura amafoto, gusa Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko ibimenyetso bishimangira ibyo Operation Shujaa yagezeho bihari.
Yavuze ko mu byagezweho harimo kwigarurira ibirindiro bitandukanye by’uriya mutwe, birimo n’iby’ahazwi nka Kambi Ya Yua byafatwaga nk’icyicaro gikuru cyawo. Muhoozi yavuze ko mu barwanyi babarirwa nko mu 2,000 ADF yari ifite, UPDF na FARDC bishemo ababarirwa mu 1,000 barimo nka 300 basanzwe muri Kambi Ya Yua barapfuye.
RDF, UPDF na FARDC bashobora gufatanya guhiga abarwanyi ba ADF bihuje na FDLR
Umunyamakuru Rugyendo yabajije Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aho abarwanyi babarirwa mu 1,000 basigaye baba baherereye, amusubiza ko bakwiye imishwaro; ku buryo ngo hari n’ababa barihuje na FDLR.
Ati: “Bamwe muri bo bihishe mu majyepfo ya Busunga, hafi n’umugezi wa Lume na Kikingie. Iyi ni yo mpamvu dufatanyije na FARDC twagabye igitero ku tsinda rinini ryari hafi y’umugezi wa Lume, nk’igice cyo gutangiza icyiciro cya kabiri. Abandi bari guhungira mu Burengerazuba. Turi kumva ngo baranashaka guhungira Kisangani, ariko tuzababona. Iminsi yabo irabaze. Tunumva ko bamwe bihuje na FDLR mu mashyamba ya Samboka. Iyo ni imwe mu mpamvu abavandimwe bacu ba RDF bashaka kwinjira muri iyi Operasiyo kugira ngo dufatanye kwita kuri ADF na FDLR.”
Gen Muhoozi yabajijwe niba koko RDF na yo yaba ifite gahunda yo kujya gufatanya na UPDF na FARDC guhiga iriya mitwe yitwaje intwaro, avuga ko ihari.
Ati: “Yego, kandi ndatekereza ko ari igitekerezo cyiza kuri FARDC, UPDF na RDF cyo gukurikirana iriya mitwe yitwaje intwaro hanyuma igasohorwa, kugira ngo abaturage b’ibihugu uko ari bitatu babeho mu mahoro, bakore kandi bacururize hamwe.”
Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma ku itariki ya 08 Gashyantare, yavuze ko u Rwanda ruhanze amaso Congo Kinshasa kubera ’umwanzi warwo ’ FDLR n’indi mitwe ishobora kwivanga na ADF kubera imikoranire bafitanye, bagakomeza guhungabanya umutekano w’akarere.
Perezida Kagame yavuze ko uko byagenda kose ikibazo cy’iyi mitwe kigomba gukemurwa.
Ati: “Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka.”
Yavuze ko bakiri muri izi nzira zo kumvikana n’abo iki kibazo kireba, gusa nibananirwa kumvikana kandi gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda rukazakora ibya ngombwa rusabwa gukora, haba habaye ubwumvikane cyangwa butabayeho.
FDLR mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo mu minsi ishize yahakanye yivuye inyuma kugirana imikoranire na ADF, ivuga ko nta masezerano ijya igirana n’ibyihebe.