Mu gihe mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo hakomeje imirwano hagati y’ingabo z’igihugu n’umutwe wa M23, Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyatangaje ko hari abasirikare bacyo bashimuswe n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR.
Mu itangazo minisiteri y’ingabo y’u Rwanda yashize hanze kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, yatangaje ko nyuma yuko habaye ubushotoranyi ingabo za Congo FARDC zikarasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ngo zatatse ingabo z’u Rwanda zinashimuta abasirikare babiri ba RDF bari ku burinzi ku mupaka.
RDF ikomeza ivuga ko abo basirikare babiri ari Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad ndetse amakuru ifite ni uko abo basirikare bafitwe na FDLR mu burasirazuba bwa DRC.
RDF isoza ivuga ko isaba ubuyobozi bwa DRC bukorana bya hafi n’agatsiko k’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagashinga umutwe wa FDLR, kurekura abo basirikare ba RDF.