Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yararunze inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN hafi y’umupaka w’u Rwanda; ibyo igaragaza nk’imwe mu mpamvu zerekana ko idafite gahunda yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yemereye RBA ko yagaragarije bagenzi be iki kibazo, ubwo bari mu nama ya gatandatu ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC na Angola iheruka kubera i Luanda.
Ni inama iheruka kwemerezwamo inyandiko y’Ibikorwa bya gisirikare (Concept of Operations/ CONOPS) byo gusenya FDLR; umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yarinjije mu ngabo zayo.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko icyizere cy’uko Kinshasa izashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje kikiri gike, bijyanye no kuba imaze igihe ikora ibihabanye n’ibyo igenda yemerera mu biganiro bya Luanda.
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yagaragaje ko nko kuva ku wa 12 Ukwakira ubwo intumwa z’u Rwanda na RDC zahuriraga i Luanda, habaye ibikorwa bitandukanye birimo kuba RDC yarohereje mu burasirazuba bwayo Ingabo nyinshi zinarimo izo mu mutwe wa FLN w’impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina.
Yagize ati: “Kuva ku itariki ya 12 Ukwakira Guverinoma ya Congo yohereje izindi ngabo nyinshi mu burasirazuba bwa Congo, hazamo n’Ingabo z’Abarundi, ndetse yanimuye umutwe wa FLN wa Paul Rusesabagina wari muri Teritwari ya Fizi (muri Kivu y’Amajyepfo) iwuzana hafi y’umupaka hafi y’umupaka wacu.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yunzemo ko muri icyo gihe kandi hanabaye byibura ibitero 27 ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye ku nyeshyamba z’umutwe wa M23; ibinyuranye n’amasezerano y’agahenge u Rwanda na RDC byasinyanye ku wa 30 Nyakanga.
Hejuru y’ibi bitero ndetse no kongera ingabo, umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yongeye gushimangira umugambi we wo “guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda”, ku wa 17 Ugushyingo ubwo yari mu ntara ya Haut-Katanga.
Ni Tshisekedi icyo gihe wabwiye abakuriye inzego za gisirikare ndetse n’iza gisivile ati: “Nimpumpa ubushobozi n’uburyo bwo guhindura itegeko nshinga, nzahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe zigomba kugumaho
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC ku Cyumweru gishize ubwo yari muri gereza ya Munzenze y’i Goma, na we yongeye umunyu mu gisebe avuga “amagambo rutwitsi” akubiyemo umugambi wo “kwica Abatutsi b’abanye-Congo” yise ibyitso, ndetse anibasira Perezida Paul Kagame yavuze ko azata muri yombi.
Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Yolande Makolo uyivugira yashimangiye ko amagambo nk’ariya ya Minisitiri Constant Mutamba ari yo yatumye u Rwanda rugumishaho ingamba z’ubwirinzi rwafashe, n’ubwo Kinshasa imaze igihe isaba ko rwazivanaho.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe na we yabishimangiye agira ati: “Iyo Perezida w’igihugu avuze ko afite gahunda yo gutera ikindi gihugu kugira ngo avaneho ubutegetsi, ni yo mpamvu dufata ingamba z’ubwirinzi kugira ngo ibyo bintu bitazaba.”
Yunzemo ko Kinshasa iri mu biganiro mu buryo bwa nyirarureshwa, ahubwo ikaba ifite umugambi wo gukomeza intambara; ibyo u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nk’impungenge.