Ku munsi wejo ku wa gatandatu Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyasohoye itangazo risaba ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC kurekura abasirikare bayo babiri bashimuswe n’ingabo za RDC ubwo bari ku burinzi ku mupaka w’ibi bihugu byombi.
Kuri uyu 28 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyekongo hasakaye ifoto y’abantu babiri bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), bazirikiwe amaboko inyuma. Hasakaye indi foto igaragaza ibyangombwa birimo ikarita y’igisirikare n’indangamuntu by’umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya Corporal, Nkundabagenzi Elysée bivugwa ko ari umwe muri aba babiri.
Ku gicamunsi, RDF yasohoye itangazo ivuga ko nyuma y’aho FARDC yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, yarashe ibisasu byinshi mu karere ka Musanze tariki ya 23, yanashimuse abasirikare bayo bari ku burinzi. RDF yagaragaje ko aba basirikare: Cpl Nkundabagenzi na Pte Ntwari Gad bari mu maboko ya FDLR, isaba FARDC kubabohoza, bakoherezwa mu Rwanda, cyane ko isanzwe ikorana n’uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, mu itangazo yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, yasobanuye ko aba basirikare boherejwe gufasha umutwe wa M23 kugaba igitero ku birindiro bya FARDC by’ingenzi muri Pariki ya Virunga bya Rumangabo.
Uyu musirikare yakomeje avuga ko ngo ubwo aba basirikare bari kumwe n’abarwanyi ba M23, basubijwe inyuma na FARDC, barahunga, bo uko ari babiri barayoba, baza gufatwa n’abaturage bo mu gace ka Biruma, gurupoma ya Kisigari muri teritwari ya Rutshuru.
Gen. Ekenge yabisobanuye ati: “Nk’uko babyiyemerera, binjiye ku butaka bwa Congo tariki ya 25 Gicurasi 2022 kugira ngo bagabe igitero ku birindiro bya Rumangabo, biri mu bilometero birenga 2o uvuye ku rubibi u Rwanda ruhana na teritwari ya Rutshuru. Nyuma yo gusubizwa inyuma na FARDC, barayoba, baza gufatwa n’abaturage bari maso.”
Nyuma y’aho RDC ishinje u Rwanda gufasha M23 kandi ikaba isobanura ko ibifitiye ibimenyetso birimo amafoto, amashusho n’ubuhamya, yafashe icyemezo cyo gukumira ingendo z’ikigo cya RwandAir gishinzwe ubutwazi bwo mu kirere gisanzwe gitwara abagenzi bava cyangwa bajya mu mijyi ya Goma, Lubumbashi na Kinshasa, inahamagaza Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega kugira ngo atange ibisobanuro.
Icyo Bwiza dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ku bufatanye na RDF na FARDC, urwego EJVM rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari rwatangiye gukora iperereza ku bisasu byarashwe i Musanze no ku bufasha RDC ishinja u Rwanda guha M23.
Ntabwo turamenya niba hari ibiganiro biriho kuri aba basirikare b’u Rwanda bafashwe, cyangwa se igikurikiraho nyuma y’aho bagizwe imfungwa z’intambara.