Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu aravuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunze umupaka wa la Corniche uzwi kw’izina rya Grande Barrière uyihuza n’u Rwanda.
Amakuru yamenyekanye ni uko Abanyarwanda ndetse n’abandi bakorera akazi mu mujyi wa Goma muri iki gitondo bazindutse nkuko bisanzwe bajya mu kazi, ariko basubizwa inyuma n’abapolisi ba RDC.
Umwe mu baturage bakorera kuri Grande Barrière yabwiye iki itangazamakuru ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri “nta n’inyoni itamba”.
Icyakora umupaka muto wa poids-lourd uzwi kw’izina rya Petite barrière wo urimo gukora, ndetse abaturage benshi, amakamyo y’imizigo ndetse n’amamodoka asanzwe yose bayohereje kuri uyu mupaka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye Congo ifata icyemezo cyo gufunga umupaka, kuko Leta yayo ntacyo iratangaza.
Icyakora kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano muri 2021 ndetse ukigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’amajyaruguru, umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wakomeje kuba mubi.
Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha M23, ibyo u Rwanda rwakunze kwamaganira kure ahubwo rugashinja RDC gukorana na FDLR, umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.