Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, bwagaragaje ko butewe ipfunwe n’uko cyibanda mu bucuruzi, aho kwiyegurira inshingano gihabwa n’amategeko, yo gukorera abaturage.
Ibi byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Arthur Asiimwe, kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, ubwo we, hamwe n’abandi bayobozi bari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari by’igihugu mu mutwe w’abadepite, PAC.
Asiimwe yabajijwe ku mpamvu iki kigo gifite abakozi bake, asobanura ko impamvu ibitera ari uko Leta ikigenera amafaranga make yo kubahemba.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagize ati: “Mutubwire kuri iki cy’abakozi bakeya, cyangwa nta bo mukeneye? Imyanya y’imirimo itarimo abakozi.” Yashingiraga kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yakozwe kuri RBA mu mwaka ushize.
Asiimwe yasubije ati: “Structure ya RBA, ndasubira ku miterere y’akazi kacu. Rimwe na rimwe, ushobora kuba ufite structure nini, ariko wareba amafaranga ufite, ukavuga uti ‘Ese ndangaja aba bantu, nzabishyura nte?’ Abantu tubashyira mu myanya bitewe na budget uko ingana.”
Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Perezida wa komisiyo, amafaranga dukura muri Leta ahwanye na 30% by’imishahara, ayandi 70% tugomba kuyishakamo. Ndifuza kugira abanyamakuru 20 cyangwa 50 ariko nareba, nkavuga ‘Se, aba bantu nimbazana, nzabishyura amafaranga nyakuye hehe?’ Icyo gihe rero dushyira ku munzani, tukavuga ngo ‘Turafata aba ngaba wenda dushobora guhemba neza’ ariko uko amafaranga agenda aboneka, ni ko twakongeramo.”
Ubusanzwe, RBA ifite inshingano (mandate) yo gukorera abaturage, ariko ubuyobozi bwayo buravuga ko izivanga n’ubucuruzi kubera impamvu zagaragajwe haruguru. Asiimwe yagize ati: “Ni ikiganiro cyagakwiye kuba kuri national level. Ubundi iyo urebye public broadcaster n’ahandi ku Isi hose, ntabwo iba ikwiye kujya mu bindi biri commercial kuko ikorera abaturage.
Iyo ugiye commercial, wibagirwa mandate yawe yo gukorera abaturage. Ni yo mpamvu mu bihugu byateye imbere, ntabwo ushobora kubona publicité kuri BBC, mu bihugu byose habaho special financing model ya public broadcaster.
N’aha ngaha tumaze iminsi tubiganiraho, kureba RBA uko ishobora kugabanya ibiri commercial cyane, ikibanda kuri mandate yabo, ari yo gukorera abaturage. Ni ikintu tuganiraho mu nzego zindi, turizera ko tuzabona ibisobanuro. ”
Umuyobozi wa RBA agaragaje iki kibazo nyuma y’aho ibinyamakuru byigenga bimaze igihe byinubira uburyo iki kigo cy’igihugu cyikubira amasoko menshi yo kwamamaza. Bivuga ko ubusanzwe mu bindi bihugu bitabaho, bityo ko Leta yagiha ubushobozi, ntigikomeza kwibanda mu bucuruzi.