Amakuru avuga ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma na myugariro Omar Gningue, kapiteni w’Ikipe ya AS Pikine yo muri Sénégal, aho nta gihindutse agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.
Rayon Sports muri Gicurasi bamwe mu bayobozi ba yo barimo n’umunyamabanga Namenye Patrick bari Senegal aho bakurikiranye imikino ya shamiyona itandukanye, baje gushima abakinnyi babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi barimo Aliou Souané wa Smartex yatwaye igikombe na Oumar Gningue wa AS Pikine bombi baje mu ikipe y’umwaka.
Gusa kuri Aliou Souane ntabwo byaje gukunda kuko yahise ajya mu biganiro na APR FC, Rayon Sports yahise ihanga amaso Omar Gningue.
Ntabwo byari koroha ko uyu mukinnyi ahita aza cyane ko ibinyamakuru byo muri Senegal bitangaza ko mu ntangiriro za Kamena yahise yongera amasezerano muri iyi kipe.
Byasabye ko Rayon Sports ijya mu biganiro na AS Pikine byo kuba bagura uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi.
Ejo hashize ku wa Kane amakuru avuga ko ari bwo impande zombi zumvikanye ibiumbi 25 by’amadorali byo kuba bagura uyu mukinnyi akaba agomba kuza mu Rwanda ibiganiro bisigaye bikaba ari birangirira ari nako akora ikizami cy’ubuzima.
Aje yiyongera ku bandi bakinnyi nka Fitina Omborenga wavuye na APR FC, Richard Ndayishimiye wavuye muri Muhazi United, Niyonzima Olivier Seif wakinaga muri Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman na Patient Ndikuriyo bavuye mu Amagaju ndetse na Kabange wakiniraga Gorilla FC.