Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 3 Kanama 2024, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze ibirori byo kwizihiza umunsi w’Igikundiro. Ni ibirori byabereye kuri stade ya Kigali, Kigali Pele Stadium.
Kuri uyu munsi ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya yaguze ndetse yerekana nabo yakomezanyije nabo, yerekana abatoza ndetse n’abayobozi, muri rusange iyi kipe yerekanya ikipe izakoresha muri season y’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Kuri uyu mukino kandi, ikipe ya Azam Fc yifatanyije na Rayon Sports kwizihiza uyu munsi w’Igikundiro, ndetse amakipe yombi yakinnye umukino wa Gicuti.
Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Azam Fc itsinze ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa (0-1), ni igitego cyabonetse ku munota wa 60 gitsinzwe na Kapiteni w’iyi kipe Lusajo Elukaga Mwaikenda.
Uretse kuba aya makipe kandi yakinnye umukino wa Gicuti, abayobozi b’amakipe bahanye impano zitandukanye.
Umuyobozi wa Azam Fc yageneye Impano umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame, aho yamugeneye impano y’umupira wa Azam Fc wanditseho izina rye Kagame.
Si ibyo gusa kuko Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele mu izina rya Rayon Sports, yageneye impano y’umupira wa Rayon Sports, Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda ndetse agenera n’impano umuyobozi wa Azam Fc, nawe yahawe impano y’umupira wa Rayon Sports.