Ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya, itegerejwe i Kigali mu kwezi gutaha aho izahura na Rayon Sports mu mukino wa gicuti wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Sports Day”, wamenyekanye nk’Umunsi w’Igikundiro.
“Rayon Sports Day” ni umunsi uhuza abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu Rwanda, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya w’imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti.
Muri uyu mwaka hategerejwe Gor Mahia FC nk’ikipe izakina umukino w’Umunsi w’Igikundiro nubwo iyi kipe yo muri Kenya ikiri mu bihe byo gushaka uko yava mu bihano yafatiwe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.
Mu mpera za Kamena 2023, ni bwo CAF yatangarije Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya (FKF) ko amakipe atatu arimo Gor Mahia, Tusker FC na Kakamega Homeboyz yemerewe gukina amarushanwa Nyafurika nyuma yo kuva mu bihano.
Gusa kuri Gor Mahia hashobora kubaho kwivuguruza kuko hakirimo ibibazo bigaragaza ko itishyuye neza bamwe mu bakinnyi yari ibereyemo imyenda. Ubuyobozi bw’ikipe na FKF biri gukora ibishoboka byose kugira ngo bugaragarize CAF ko ibyo yakoze byose binyuze mu mucyo.
Ariko ibi ntabwo biri kuyibuza kwitegura gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane wa Afurika, CAF Champions League, harimo kwinjiza abakinnyi bashya no gutegura imikino ya gicuti.
Muri iyo myiteguro harimo ko tariki 5 Kanama 2023, iyi kipe igomba kuba iri mu Rwanda yitegura umwaka wayo w’imikino aho izakina na Rayon Sports nayo yitegura gukina CAF Confederation Cup.
Rayon Sports na Gor Mahia zaherukaga guhura mu 2018 ubwo zari kumwe mu Itsinda D rya CAF Confederation Cup hamwe na USM Alger ndetse na Yanga Africans.
Mu mikino ibiri Rayon Sports yakiniye muri iri tsinda, yakuye amanota ane kuri iyi kipe yo muri Kenya, uwabereye i Kigali warangiye ari igitego 1-1, uwo kwishyura ubera i Nairobi urangira ari ibitego 2-1. Murera iyikuraho icyizere cyo kurenga amatsinda.
Zombi zigiye kongera guhurira mu wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuri ’Rayon Sports Day’ aho ubuyobozi bwa Murera bwavuze ko uzaba kandi ari “umunsi wo gutangaza abafatanyabikorwa bashya, imyambaro, abakinnyi n’abatoza bashya.”
Mu mwaka ushize wa 2022, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Vipers SC yo muri Uganda igitego 1-0 mu mukino wa gicuti na wo wabereye i Nyamirambo.
Mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bazerekanwa harimo Umunye-Congo, Jonathan Ifunga Ifasso, Serumogo Ali, Nsabimana Aimable, Umunya-Uganda Charle Charles Baale, Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, Hakim Bugingo, Umunya-Maroc Youssef Rharb n’abandi bayisanzwemo.