Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwahamagaje uwiyita umunyapolitike Hakuzimana Abdul Rachid umaze iminsi asabirwa n’abaturage gutabwa muri yombi ku mbuga nkoranyambaga.
Si ubwa mbere uyu Rachid ahamagazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha kuko iyi ari inshuro ya gatatu ahamagajwe. Uyu mugabo amaze iminsi asabirwa n’abaturage batandukanye ku mbuga nkoranyamabaga gutabwa muri yombi bamushinja kubiba ingengabitekerezo ya Jenocide no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubwo yahamagarwa na RIB, yavuze bimwe mu byo yari yahamagariwe aho yavuze ko uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwamubujije kuvuga ku ngingo zimwe na zimwe zirimo ibyerekeye Jenoside ndetse n’amoko.
Icyakora we yavugaga ko nubwo inzego zo mu Rwanda zishaka kumucecekesha ariko adateze kubikora kuko ngo “atazihanganira kubona akarengane ndetse n’ibitagenda.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye kumuhamagaza akaba agomba kwitaba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ku biro bikuru bya RIB.