Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyabakanguriye guhinga umuceri ariko kibatererana mu bibazo bagiriye muri ubu buhinzi mu gihe umuyobozi wese muri iki kigo wabajijwe kuri iki kibazo yanze kukivugaho.
Bamwe mu bahizi b’Umuceri bo mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bahorana uburwayi butandukanye baterwa n’uko ubu buhinzi bukorerwa mu cyondo.
Nyamara ngo bayobotse ubu buhinzi nyuma yo kubikangurirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi ariko cyarabatereranye muri ibi bibazo bibugarije. Aba bahinzi bavuga ko baramutse babonye inkweto zabugenewe zizwi nka Bote n’uturindantoki bishobora kubafasha ariko ko RAB yabateye umugongo.
Umwe yagize ati “Maze ukwezi ndwaye inzoka iturutse mu muceri kuko iyo ntagiye mu muceri ntakibazo ariko nanareba abantu bahinga umuceri nkabona nta nyungu babona.”
Undi yagize ati “Dukurizamo uburwayi ukaba wabura n’ikikugeza kwa muganga kubera ko amafaranga batuguriraho ari intica ntikize. Malaria ikunda kudufasha ikatujujubya n’ibiyoka n’imisundwe.”
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yahamagaye ku murongo wa terefone Dr Karangwa Patric Umuyobozi Mukuru wa RAB, amumenyesha ikibazo yifuza kumubaza ahita amubwira kukibaza Dr Charles Bucagu umuyobozi muri RAB ushinzwe guteza imbere ubuhinzi.
Umunyamakuru yabajije uyu Dr Charles Bucagu na we amwohereza kuri Dr Innocent Nduwimana ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri muri RAB, nk’uko byagendaga ku bamubanjirije, na we amaze kumva ikibazo yasubije Umunyamakuru mu butumwa bugufi agira ati “Muvandimwe icyo kibazo mwakibaza ubuyobozi bunkuriye bwa RAB njyewe ntacyo nakivugaho.”