Prof Lyambabaje Alexandre wari umaze igihe gito ari Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yeguye nyuma y’umwaka n’amezi macye agiye kuri uyu mwanya.
Lyambabaje Alexandre ubu yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ku nshingano ze hakaba hagiyeho Dr Nosa Egiebor.
Egiebor yari asanzwe ari we wungirije Lyambabaje mu kazi ko kuyobora Kaminuza y’u Rwanda, Ni Umunya Nigeria ufite n’ubwenegihugu bw’Amerika.
Nosa O. Egiebor asanzwe yigisha iby’ubuhanga bwo kubyaza ibidukikije umusaruro ariko utabyangije. Ni ishami bita Environmental Resource Engineering. Yigeze no kuba umuyobozi wungirije mu kigo kitwa Sunny College of Environment Science and Forestry.
Nosa O. Egiebor afite impamyabumenyi y’ikirenga mu byo yigisha yavanye muri Kaminuza yo muri Canada yitwa Queen’s University iri ahitwa Kingston, Ontario, Canada.
Mbere y’uko aza mu Rwanda ngo afashe Lyambabaje mu kuzamura ireme ry’ubureze, Dr Egiebor yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye zo muri Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imyaka 30.