Prof. Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, RCA, yanze kwitaba ubutumire bumusaba gusobanura amakosa yagaragaye mu micungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’iki kigo mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.
Ubuyobozi bwa RCA buherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, bwitabye Komisiyo y’Inteko Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.
Bari bahamagajwe kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragaye mu mikoreshereze y’imari n’umutungo nk’uko bigaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Mu bitabye kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nzeri 2023, ntabwo harimo Prof Harelimana wayoboraga iki kigo kuva mu 2018 kugeza ku wa 28 Mutarama 2023, ubwo yirukanwaga ku nshingano ze azira ‘amakosa ashingiye ku miyoborere’.
Ku rundi ruhande ariko, ni we wari wahamagajwe nk’uyoboye iri tsinda aho yari kuba aherekejwe n’uwamusimbuye, Dr Patrice Mugenzi ndetse n’abandi bayobozi muri iki kigo barimo Pacifique Mugwaneza, wasigaye mu nshingano ubwo Prof Harelimana yirukanwaga.
Dr Mugenzi yavuze ko bamenyesheje Prof Harelimana ko agomba kujyana na bo muri PAC ariko ngo byageze uyu munsi atarabemerera niba azaza cyangwa atazaza. Dr Mugenzi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCA ku wa 10 Kanama 2023, yavuze ko na minisiteri yagerageje no guhamagara Prof Harelimana akanga kwitaba.
Yakomeje ati “Hari ibyo njye nk’umuyobozi mushya nasubiza nyuma yo gusoma iyi raporo ariko hari ibyo ntasubiza kubera ko amakosa yabaye ntahari.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Richard Niwenshuti, yavuze ko bidakwiye ko umuntu yanga kwitabira ubutumire bwo kubazwa inshingano.
Ati “Nk’urwego twaramutumiye ndetse twakoresheje uburyo bwose bushoboka nanjye ubwanjye naramuhamagaye ejo ariko sinabasha kumufatisha kuri telefone ari nayo mpamvu namwandikiye.”
Niwenshuti yavuze ko bahise bafata umwanzuro w’uko abasigaye barimo umuyobozi mushya baza kwitaba PAC bagasobanura ibyagaragaye muri raporo.
Ntabwo yadukwepa gutya!
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko hashize ukwezi barahawe ubutumire ariko byageze uyu munsi Prof Harelimana akaba ataje kwitaba.
Ati “Ndatekereza neza ko yari asanzwe abizi kuko ubutumire bwa komisiyo buri kuri rubanda, kugera ejo watubwiye ko yahawe Email nk’Umunyamabanga Uhoraho wa MINICOM, hanyuma arakomeza araceceka kugeza aka kanya saa Kumi zibura iminota.”
“Namwe nk’abantu, mwarakoranye ariko ubu turimo kubaza inshingano. Iyi raporo turimo kubabazaho, yari umuyobozi igihe iri genzura ryakorwaga. Iyi raporo tuganira ni iya 2021/22, yakozwe ari umuyobozi w’urwego ari na yo mpamvu komisiyo yafashe icyemezo cyo kuvuga ngo uwari umuyobozi aze.”
Depite Muhakwa yavuze ko bisanzwe bikorwa no ku zindi nzego aho uwari umuyobozi ahamagarwa, akabazwa ndetse byananirana akabazwa n’izindi nzego.
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yagize ati ‘‘Kubazwa inshingano biba bimureba ni yo mpamvu twahisemo ko aza, ibyo rero ntabwo ari byo.”
Depite Mukabalisa Germaine we yavuze ko n’ubwo serivisi za Leta zidashobora guhagarara kubera umuntu umwe, ariko hakwiye kubaho uburyo, Prof Harelimana yazabazwa inshingano.
Yagize ati “Wenda kubera ihame ryo gukomeza serivisi za Leta, ntabwo ubuzima bwahagarara kubera uriya mugabo adahari, ariko nanone ntabwo yadukwepa gutya kuko kubariza abayobozi mu ruhame bizarangira ku wa 25 Nzeri 2023.”
“Ibibazo bye byihariye, azaze tubimubaze kugira ngo n’abasobanura hano hatagira uvuga ngo uwo ni umuyobozi wa cyera, mu by’ukuri agaca mu myanya y’intoki kubazwa inshingano.”
Depite Mukabalisa yavuze ko abitabye bagomba kubazwa ibyabo ariko nawe yazaboneka akazitaba PAC ikamuhata ibibazo.
Ati “Abari hano babibazwe ariko na we ntibirangire gutya, azaze yicare ku ntebe yo kubazwa inshingano, ibyo yagombaga gusobanura na we tubimubaze abisobanure.”
Abadepite bagize PAC, bafashe iminota itanu yo kubiganiraho, bagaruka bafashe umwanzuro wo gukomeza kubariza mu ruhame ubuyobozi bwa RCA, imikoreshereze y’umutungo n’imari ya Leta.