Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, ndetse aza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Prof Harelimana yatawe muri yombi.
Ati “Nibyo Prof Harelimana yafashwe na RIB.”
Prof Harelimana kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023. RIB yatangaje ko uyu mugabo yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe amakoperative.
Icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kiramutse kimuhamye, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 2,000.000 Frw na 5,000,000 Frw.
Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro kimuhamye yahanishwa kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 3,000,000 frw na 5,000,000 frw.
Dr Murangira B . Thierry yasabye abafite gucunga umutungo wa rubanda mu nshingano kujya bitonda cyane, bagakurikiza amabwiriza n’amategeko, kuko kutabikurikiza bigira ingaruka nyinshi zirimo no gukurikiranwa mu butabera.
Prof Harelimana afashwe nyuma y’umunsi umwe yanze kwitaba Komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ubwo Ikigo RCA yahoze ayobora cyitabaga iyo Komisiyo.
PAC yabifashe nk’agasuzuguro mu gihe Harelimana we yavuze ko yari arwaye.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Prof Harelimana yahagaritswe ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu mujyi wa Kigali mu gihe dosiye iri gutunganywa kugirango yohererezwe ubushinjacyaha.