Muri iyi minsi mu myidagaduro inkuru ikomeje kuvugwa cyane ni itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudone uzwi ku izina rya Prince Kid akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina yagiye akorera abakobwa batandukanye bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda abereye umuyobozi.
Nyuma yo gufatwa amagambo yabaye menshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro bamwe bati:”Ararengana” abandi bati: “Igihe cyari kigeze ngo ukuri kumenyekane” nyamara benshi bakabivuga bari mu rujijo batazi uko byagenze ngo uyu musore atabwe muri yombi n’uko byagenze ngo ashinjwe ibi byaha aregwa dore ko Dosiye y’ibyaha bitatu aregwa yashikirijwe ubushinjacyaha.
Nyuma yo kumuta muri yombi hagiye hacicikana amajwi bivugwa ko ari aya Prince Kid ari gutereta Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto ariko uyu mukobwa akamubera ibamba dore ko yamusaba icyo yitaga “Happiness”.
Si aya majwi gusa kandi yaohotse kuko hari n’andi yumvikanaga bavuga ko uyu Prince Kid guhera kuri Miss Umutesi Jolly ko umukobwa wese yahaga ikamba yabanzaga kuryamana na we.
Benshi bakomeje kwemera ko uyu Prince Kid ashobora kuba yarakoze ibyo byaha ariko nanone bakibaza niba ari we wenyine koko waba warakoraga ibi ko nta wundi muntu wo ku ruhande waba ubyihishe inyuma ariko bikayoberana n’ubwo ibihuha bigenda bihwihwiswa ko hari abandi bantu bakuru bamutegekaga uwo aragira Miss.
Ibi kandi bihuzwa na benshi aho kenshi abakobwa bambikwaga amakamba ari abo mu ngo zikomeye bigashingirwa ndetse ko bane bose baheruka iri kamba bafite ababyeyi bakomeye aho biswe ko ari abana bo kwa “Afande” nkuko benshi bagiye babigarukaho.
Kuri ubu rero biravugwa ko Prince Kid aho afungiye agiye gushyira hanze abantu bakomeye bose bagiye bamuzanira umukobwa bakamutegeka ko agomba kumugira Miss atabikora ngo akareba aho arigitira cyangwa ngo aho yerekeza hatari mu Rwanda.
Biravugwa kandi ko ngo muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2022, hari umukobwa utaratowe kandi yari yategetswe kumugira Miss ariko ntibyakunda ngo ari byo byabaye imbarutso yo gufungwa kwe kuko ngo uriya mwanya wa Miss Rwanda yari yahawe abakobwa babiri bituma umwe awurata ari byo byateje itabwa muri yombi rye.
Ibi bivugwa kandi bijya guhura n’ibyo umwe mu bagize ubuyobozi muri Miss Rwanda Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yigeze gutangaza ubwo Prince Kid yari yatawe muri yombi aho yavuze ko uyu Prince kid arengana ibintu benshi bibajijeho bakeka ko ashobora kuba azi ko hari abandi babyihishe inyuma.
Kuri ubu dosiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bwayishikirije Ubushinjacyaha ni ugutegereza uko urubanza rwe ruzagenda.
Iyi nkuru ishingiye ku bivugwa n’abantu ntabwo ibirimo byose ari ukuri ijana ku ijana.
Inkuru bifitanye isano:Â Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, bimwe mu byaha biri muri dosiye ya Prince Kid yashikirijwe ubushinjacyaha
Ese koko Miss Muheto ni umukozi wa RIB woherejwe mu irushanwa rya Miss Rwanda gushakayo amakuru?
Uruganda rwa Hyundai rwatangaje impamvu Miss Muheto amaze iminsi 45 atari yahabwa imodoka ye