Umuyobozi w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, hamwe n’umunyamategeko we Me Emelyne Nyembo, bahakanye amajwi byavuzwe ko ari aye atereta Nshuti Muheto Divine.
Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 ni bwo Ishimwe yasubiye imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bitatu akurikiranyweho: gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urubanza rwatangiye saa tatu n’igice, umucamanza abaza Ishimwe n’umunyamategeko we niba biteguye kuburana, basubiza ko biteguye, abajije Ubushinjacyaha, busubiza ko bwiteguye ariko busaba ko rwaburanishwa mu muhezo mu rwego rwo kugira ngo abatangabuhamya babutange mu buryo bw’ibanga.
Ishimwe asabwe kugira icyo avuga kuri ubu busabe, yasubije asaba ko yaburanishirizwa mu ruhame, kuko ubwo yatabwaga muri yombi urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabitangarije mu ruhame, runatangaza ibyaha akekwaho.
Yasabye ko urubanza rwe rwafatwa nk’urusanzwe kuko ataregwa ibyaha by’intambara, asaba ko yafatwa nk’abafungwa basanzwe, ariko umucamanza amusubiza ko ibi azabisobanura ubwo azaba aburana urubanza mu mizi.
Me Nyembo yahawe ijambo, avuga ko hari amajwi yasakaye, yumvikanamo uwiswe Ishimwe na Muheto, abwira umucamanza ko n’ubwo bataratangira kuburana mu mizi, aya majwi bayamwitiriye. Ati: “Nta hantu umukiriya wanjye ahuriye na yo.”
Uyu munyamategeko yakomeje asobanura ko aya majwi yahimbwe, hagamijwe kugira ngo dosiye ye izavugwe cyane, maze bigaragare muri rubanda ko ari urubanza rukomeye.
Hashize iminota igera kuri 40 ababuranyi bakiburana kuri nzitizi y’uko urubanza rutaburanishwa mu ruhame, umucamanza yemeza ko ruburanishwa mu muhezo, maze abari mu rukiko barukurikirana barimo n’abanyamakuru bategekwa gusohoka.
Abanyamakuru bamwe bahise bataha, abandi bategerereza hanze kugeza igihe iburanisha ryarangiriye saa sita n’iminota 40, Ishimwe arasohoka, atwarwa n’imodoka y’abafungwa (Detainees Van), asubizwa kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.
Bwiza.com yamenye ko ubushinjacyaha bwasabye ko Ishimwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko uregwa we asaba ko yafungurwa akaburana ari hanze. Umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki ya 16 Gicurasi 2022, saa cyenda z’igicamunsi.
Aya majwi afite uburebure bw’iminota 16 yasakaye tariki ya 28 Mata 2022, hashize iminsi itatu Ishimwe atawe muri yombi. Yumvikanamo uwo bivugwa ko ari we abwira uwo ahamagara ‘Muheto’ yo yamwimye ibyishimo kandi amukunda.
Inkuru bifitanye isano: Amajwi bikekwa ko ari aya Prince Kid asaba Miss Muheto ibyishimo akamubera ibamba akomeje guca ibintu-YUMVE