Polisi y’u Rwanda yihanangirije abatwara ibinyabiziga uko bishakiye, bakima abanyamaguru umwanya wo kwambuka, ibateguza ko iteganya kujya ibafatira ibihano by’intangarugero.
Umuvugizi w’uru rwego, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023, yagaragaje ko bibabaje kuba hari abantu bashimira u Rwanda ibindi byose, ariko byagera ku mutekano wo mu muhanda bikaba ikibazo.
CP Kabera yagize ati: “Turagira ngo tubwire aba bantu babuza abanyamaguru uburenganzira bwo guhita, bafata umuhanda bakawugendamo uko bashatse, yuko Polisi muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugiye kuba ni ubukangurambaga bwo guhana mu buryo bw’intangarugero.”
Uyu mupolisi yakomeje agira ati: “Kubera ko twarabigishije, barabyiga ariko kuba bafata imihanda bakayigabiza, bakayigendamo uko bashatse, bakabuza abantu guhita ku buryo, n’umuhisi n’umugenzi, n’udatuye muri iki gihugu, aza akavuga ati ‘Igihugu ni cyiza ariko ikibazo kigaragara ni abantu bagenda mu mihanda n’uburyo bayikoresha, ntabwo ibyo bintu byakwihanganirwa.”
Polisi y’u Rwanda iherutse kugaragaza ko impanuka nyinshi ziterwa n’imyitwarire y’abakoresha ibinyabiziga, nk’aho hari abafashwe batwaye birebera mu ndorerwamo, abatwara biyogosha ubwanwa n’abatwarira ku muvuduko ukabije.