Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya icyaha cya ruswa cyane cyane mu bashoferi n’abamotari bagaragara mu makosa atandukanye yo mu muhanda, bakagerageza gutanga ruswa bashaka kutayahanirwa.
Kuva uku kwezi k’Ukwakira kwatangira, hamaze gufatwa abantu 9; barimo abashoferi n’abamotari, bose bafatiwe mu makosa atandukanye yo mu muhanda arimo gutwara badafite Uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, kutagira icyangombwa cy’ubuziranenge no kutabahiriza ibyapa n’ibimenyetso biyobora urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda, hanyuma bagashaka gutanga ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro burimo no kurwanya ruswa ishobora kuba intandaro y’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
Yagize ati: “Iyo tuvuze umutekano wo mu muhanda tuba tuvuze kubahiriza amabwiriza yose agenga umuhanda harimo kuba ufite ibyangombwa byose bikwemerera gutwara ikinyabiziga, kuba ikinyabiziga gifite ubuziranenge no kuba wowe utwaye utanyoye ibisindisha cyangwa unaniwe.”
Yakomeje ati: “Ni ukuvuga rero ko hagomba kwirindwa ikintu cyose gishobora gutuma iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga umuhanda bidakurikizwa nko gutanga ruswa ituma abashoferi n’abamotari bakomeza gukoresha umuhanda mu buryo buteza umutekano muke wo mu muhanda harimo n’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka bikanangiza imitungo n’ibikorwaremezo. Niyo mpamvu hongerewe imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ruswa aho abantu icyenda (9) bamaze gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
ACP Rutikanga yagaragaje kandi ko iyo bavuze ruswa bataba bavuze uwayitanze gusa. “Yaba uwatanze cyangwa uwakiriye ruswa bose baba bakoze icyaha kandi bakurukiranwa n’amategeko. Mu gihe umupolisi yakwatse ruswa wahamagara Polisi ku murongo utishyurwa 997 cyangwa n’ubundi buryo bwose bwo gutanga amakuru bwakorohera.”
Yatanze umuburo ko umuntu wese uzafatirwa mu ikosa akagerageza gutanga ruswa ko azaba arushaho kwishyira mu kaga yongera ubukana bw’ibihano, byamuviramo gukurikiranwa mu butabera no gufungwa igihe kirekire.
Ingingo ya 4 y’Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.