Abantu bane bakekwaho kurya abantu bakanagurisha bimwe mu bice by’umubiri batawe muri yombi na Polisi yo mu gihugu cya Nigeria ikorera muri Leta Zamfara, ibintu benshi bavuga ko bitari bisanzwe bibera muri ako gace byabereyemo.
Abo bacyekwa bafashwe nyuma yuko abapolisi basanze umurambo mu nzu irimo kubakwa, utariho ibice bimwe by’umubiri, nkuko umukuru wa polisi muri iyo leta Ayuba Elkana yabibwiye abanyamakuru ku wa kane. Ibyo bikaba byaragezweho mu iperereza ku mwana w’umuhungu w’imyaka icyenda waburiwe irengero.
Abatawe muri yombi ni abagabo babiri n’abahungu babiri b’ingimbi batawe muri yombi mu cyumweru gishize, nkuko Bwana Elkana yabivuze, yongeraho ko abandi bacyekwa kuba muri icyo gico barimo gushakishwa.
Uwo mukuru wa polisi yavuze ko amaperereza yahishuye ko ucyekwaho kuba umukuru w’icyo gico, hari inshuro ebyiri yarishye abandi bacyekwaho kurya abantu akabaha ama-naira ibihumbi 500 arenga miliyoni mu mafaranga y’u Rwanda mu kugura ibice by’imibiri y’abantu.
Leta ya Zamfara ni imwe muri za leta zugarijwe bikomeye n’inkubiri y’ubwicanyi muri Nigeria, ndetse no gushimuta abantu hagasabwa indishyi kugira ngo barekurwe. Ni mu gihe abategetsi barimo kunengwa kunanirwa guca ibikorwa by’urugomo.