Police y’Igihugu yemeje ko yataye muri yombi abana batanu bateye amabuye imodoka yari itwaye Ikipe ya Al Hilal Benghazi ku myitozo bayimena ikirahuri ndetse bakomeretsa umwe mu batoza bayo.
Ibi aba bana babikoze ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 28 Nzeri ubwo iyi Kipe yari igeze kuri KigaliPelé Stadium mbere y’uko yinjira.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yemereye IGIHE aya makuru avuga ko aba bana bagiye gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ngo ibakoreho iperereza hamenyekane icyabibateye.
Yagize ati” Bafashwe ejo uko ari batanu bakurikiranyweho gutera amabuye imodoka y’Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Libya ndetse bakomeretsa byoroheje umwe mu batoza bayo ku jisho. Hangijwe n’ikirahuri cyayo, ntituramenya impamvu yabibateye tuzabashyikiriza RIB ibakoreho iperereza.”
Rayon Sports izakira Al Hilal Benghazi mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri mu gihe ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 tariki 24 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.