Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuri uyu wa gatandatu bamaganye ibyakozwe n’abapolisi ba Isirayeli ubwo biraraga mu Banyepalistina banyuraga i Yerusalemu bahetse umurambo w’umunyamakuru Shireen Abu Akleh, bakabakubita.
Abari batwaye isanduku irimo umurambo babuze gato ngo bayirekure kubera uburibwe bwa za ndembo bakubitwaga na Polisi y’iki gihugu.
Ku wa gatanu abantu babarirwa mu bihumbi bari mu igice gikuru cy’umurwa wa Yerusalemu bahujwe no gushyingura uwo munyamakuru wa Al Jazeera wari inararibonye mu mwuga. Amaze iminsi ibiri aguye mu gitero Isirayeli yagabye muri Cisjordaniya.
Amashusho yatambutse kuri za televiziyo yerekanye abari batwaye isanduku irimo umurambo wa Abu Akleh bakirana no kuyikomeza ngo ititura hasi mu gihe abapolisi babasatiraga bakaraga za ndembo, basumira abaje gushyingura bakabambura amabendera ya Palestine.
Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko “yahangayikishijwe cyane” n’ayo mashusho mu gihe Ubumwe bw’Ubulayi bwavuze ko ‘bwatangajwe n’ikoreshwa ry’ingufu zitari ngombwa”.