Polisi yo muri Uganda irahigisha uruhindu umugore w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo we amukase igitsina nyuma yo kumukekaho ko ajya amuca inyuma.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ubwo uyu mugore yakataga igitsina cy’umugabo we witwaga Reagan Karamaji, wari ufite imyaka 28 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Kyotera mu Majyepfo ya Uganda, mu mujyi wa Mutukula.
Daily Express yatangaje ko Umuyobozi w’Umujyi wa Mutukula, David Mujaasi, yatangaje ko ibi byabaye nyuma y’uko abo bari bamaze igihe mu rukundo, ariko umugore agakeka umugabo ko ajya amuca inyuma.
Ati” Bashwanye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo bari bavuye mu kabiri, umugore afata icyuma agikuye mu gikoni akata igitsina cy’umugabo we.”
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyotera, Hassan Musooba, yatangaje ko batangiye guhigisha uruhindu uwo mugore ngo agezwe mu butabera.
Muri Kamena uyu mwaka nabwo, umugore witwa Susan Namuganza yakase umugabo igitsina nyuma yo kumukekaho kumwiba amafaranga.
Uwo mugore yaje gufatwa akatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.