Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe i Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, amusaba ko yazasura u Burundi.
Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari i Vatican kuva ku wa Kane w’iki cyumweru. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha bakiriwe na Papa Francis, bagirana ibiganiro.
Perezidansi y’u Burundi yavuze ko Perezida Evariste Ndayishimiye na Papa Francis mu biganiro byabo “bagaragaje ubushake buhuriweho bwo gushimangira ubucuti ndetse n’ubufatanye hagati y’u Burundi na Vatican.”
Iyi Perezidansi kuri Twitter yunzemo ko “Perezida Ndayishimiye yaboneyeho gukoresha aya mahirwe atumira mutagatifu Papa gusura u Burundi mu mwaka utaha.”
Perezida Ndayishimiye kandi yagaragarije Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi imishinga u Burundi bwifuza gufatanyamo na Kiliziya Gatolika, irimo kubaka Bazilika ku musozi mutagatifu wa Mugera.
Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Papa nyuma y’uko we n’umuryango we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bari bitabiriye Misa y’igisibo yabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican. Ni Misa yasomwe na Nyirubutungane Papa Fransisco.