Kuva mu cyumweru gishize Perezida Vlodymir Zelensky wa Ukraine yagezwe amajanja n’abancancuro b’Abarusiya bashakaga kumwivugana, gusa arusimbuka incuro eshatu zose.
Abacancuro bo mu mutwe wa Wagner ndetse n’abasirikare badasanzwe bo mu mutwe wa Chechen ni bo bashakaga kwivugana Perezida Zelensky. Iyi mitwe yombi ngo yari yatumwe na bamwe mu bakozi bashinzwe kurwanya intambara mu rwego rw’u Burusiya rushinzwe umutekano (FSB).
Ikinyamakuru The Times dukesha iyi nkuru cyatangaje ko incuro abacancuro ba Wagner bagerageje kwica Perezida Zelensky bahatakarije benshi muri bagenzi babo, banaterwa ubwoba bw’uburyo abanya-Ukraine bavumbuye uburyo bagendamo bwose.
Umwe mu ba hafi y’uriya mutwe yabwiye iki gitangazamakuru ko uburyo abashinzwe gucungira umutekano Perezida Zelensky bari bahawemo amabwiriza “burenze ubwenge bwa muntu”.
Abategetsi muri Ukraine bavuze ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize abacancuro bo mu mutwe wa Chechen bagerageje kwivugana Perezida Volodymir Zelensky, gusa baza kwicwa n’abashinzwe kumurinda batarabasha kumugeraho.
Ngo amakuru y’umugambi w’abacanshuro ba Chechen bashakaga kwivugana Perezida wa Zelensky yatanzwe na bamwe mu bo muri FSB badashyigikiye intambara y’u Burusiya muri Ukraine; nk’uko uwahaye amakuru The Times yakomeje abitangaza.
Bivugwa ko i Kiev mu murwa mukuru wa Ukraine honyine habarizwa abacancuro babarirwa muri 400 bose bari kuri misiyo yo kwivugana Perezida wa Ukraine n’abandi bayobozi bakomeye 23 bari kumwe na we ku rutonde.