Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yasabye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) gutera inkunga y’amafaranga ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Nyusi yatanze ubu busabe ku cyicaro cya EU i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022, nk’uko ikinyamakuru Club of Mozambique kibivuga.
Nyusi ugaragara mu ifoto ari kumwe na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, Josep Borrell, yagaragaje impungenge z’uko urugamba RDF n’ingabo za SADC zatangije ku mutwe w’iterabwoba zishobora kutamara igihe kinini muri Mozambique bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi, aboneraho gusaba iyi nkunga.
Yagize ati: “Urugamba rurimo igishoro kinini cy’abafatanyabikorwa bacu. Ntabwo bazakomeza by’igihe kirekire, cyangwa igihe cyose kandi byagira ingaruka ku bikorwa (operations) mu gihe haba hatabonetse ubufasha. EU irabizi. Twebwe ntacyo dufite cyo gutanga keretse imbaraga nyinshi. Ntabwo tujya tubura umuhate.”
Perezida Nyusi yanahishuye ko mu minsi iri imbere, EU izabatera inkunga y’ibikoresho byayo biri muri Cameroon.