Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal yabujijwe kwinjira mu gikorwa cyo gushimira Serumogo Ally Omar wari wujuje imikino ijana na cumi akinira iyi kipe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 ubwo ikipe ya Kiyovu SC yari imaze kunganya igitego 1-1 na Etoile de l’Est mu mukino shampiyona, Serumogo Ally yashimiwe. Ubwo umukino wari urangiye, umusangiza w’amagambo yavuze ko Perezida wa Kiyovu SC amanuka mu kibuga agashyikiriza ishimwe Serumogo Ally wujuje imikino 110.
Mvukiyehe yahagurutse mu myanya w’icyubahiro amanuka hasi agana ku kibuga aho abakinnyi bari bamutegereje ariko abashinzwe umutekano bamubuza kubasanga.
Abakozi ba Kompanyi ishinzwe kurinda umutekano kuri stade ya Kigali, ntabwo bemeye ko Mvukiyehe yinjira mu kibuga kugeza ubwo abakinnyi barambiwe bagakora ibyo yari agiye gukora.
Kimenyi Yves nka kapiteni wa Kiyovu SC, yafashe icyari cyateguwe nk’ikimenyetso cy’ishimwe agihereza Serumogo Ally afatanyije na bagenzi be. Serumogo Ally yakomeje gutegereza ko Mvukiyehe ahabwa inzira na we ararambirwa niko guhita agana mu rwambariro.
Abakinnyi bose bamaze kugenda nibwo Polisi y’igihugu yahagobotse ibaza uko ikibazo kimeze birangira Mvukiyehe Juvenal ahawe inzira aragenda. Ntiharamenyekana icyatumye bamwangira kumanuka ngo asange abakinnyi.
Serumogo Ally Omar w’imyaka 27, yujuje imikino 110 akinira ikipe ya Kiyovu SC kuva mu mwaka w’imikino 2018/2019 ubwo yari avuye muri Sunrise FC.