Perezida wa Kenya, William Ruto yasuye abaturage bo mu Gace ka Mai Mahiu basizwe iheruheru n’ibiza bamusaba kubasengera, arabikora.
Mu isengesho rye, Perezida Ruto yasabye Imana guhagarika imyuzure, gukomeza abahuye n’ibibazo ndetse no guha umugisha Abanya-Kenya mu byo bakora byose haba mu buhinzi n’ubucuruzi.
Nyuma yo kuvugana n’ababuriye ababo mu biza, Ruto yabasezeranyije ko bazahabwa ubufasha burimo ibiryo, imiti n’ibindi bikoresho.
Ruto ati: “Nka guverinoma, twemeje ko abaturage ba Mai Mahiu bahabwa ubundi bufasha; bazahabwa ibiryo, imiti, ibiringiti na matelas kugira ngo tugabanye ibibazo bafite”.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make umuvugizi wa guverinoma Isaac Mwaura agaragaje ko abantu 45 basize ubuzima abandi 73 bakomerekera mu mpanuka y’urugomero rwasandaye rugateza inkangu yagiye mu mago y’abaturage.
Mwaura ati: “Ku munsi w’ejo, habaye ikiza kibabaje cy’urugomero rwasandaye mu gace ka Mai Mahiu mu Ntara ya Nakuru. Birababaje kuba cyarahitanye abantu 45,abandi bantu 73 bagakomereka kandi barimo kuvurirwa ku bigo nderabuzima bitandukanye byo muri ako karere.”
Mwaura yavuze ko guverinoma izishyura amafaranga yose y’ibitaro.
Urugomero rwaturikiye hafi ya Mai Mahiu mu ntara ya Nakuru, rutwara amazu n’imihanda, abatabazi bacukura mu byondo kugira ngo bashakishe abantu.