Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bakomeje kugaragaza ko batanyuzwe n’uburyo Perezida wayo, Nizeyimana Olivier yananiwe kwirukana Umunyamabanga, Muhire Henry, no gukemura bimwe mu bibazo, basabye ko habaho umwiherero wo kurebera hamwe ikibazo kiri mu miyoborere y’iri Shyirahamwe.
Uyu mwiherero uteganyijwe tariki ya 22 n’iya 23 Mata uzaba ugamije kumenya impamvu Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yananiwe gufata ibyemezo bikarishye ku Munyamabanga Mukuru, Muhire Henry, ushinjwa imyitwarire idakwiye na bamwe mu barigize.
Mu kiganiro cy’imikino “Urukiko rw’Ubujurire” cya Fine FM, abagikora batangaje ko abanyamuryango bafite intego zo kweguza ubuyobozi buhari kuko bwananiwe gufata imyanzuro.
Bati “Amakuru aravuga ko abanyamuryango ba Ferwafa batishimye. Barasa nk’aho badashaka ubuyobozi buriho. Barashaka gutegura inteko rusange idasanzwe, yahita ikuraho ubuyobozi bwayo.”
Bakomeje bagira bati “Mu butumwa banditse buvuga ko byamunaniye [Perezida wa FERWAFA] gukuraho Umunyamabanga we. Bakibaza bati ‘ntabwo yaba ari we kibazo kuko byamunaniye kumukuraho [Umunyamabanga wa Ferwafa]?’ Ni yo mpamvu bagiye kumukuraho, bazane undi uzamukuraho.”
Aha ni ho havuye igitekereza cyo gusaba Komite Nyobozi ya FERWAFA gutegura umwiherero tariki ya 22 na 23 Mata 2023, uzaba ugamije gukemura ibibazo biri muri Ferwafa by’umwihariko ibyo kudakurikiza amategeko agenga iri Shyirahamwe.
Havugwa ko kurambirwa kwihangana kw’abanyamuryango kwasembuwe n’ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC mu mukino wazo wa 1/8 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro.
Fine FM yakomeje ivuga ko uyu mwiherero ari uwo “kugira ngo bamubwire [Nizeyimana Olivier] ko bamurambiwe.”
Yakomeje igira iti “Abanyamuryango ntibumva uburyo Komisiyo iterana igafata umwanzuro, Komite Nyobozi ya FERWAFA ikaza ikawuvuguruza. Byarababaje cyane.”
Si ku nshuro ya mbere aba banyamuryango bumvikanye bashaka kweguza uyu muyobozi kuko no mu nteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri 23 Nyakanga 2022, bagaragaje ko batashimishijwe no kumva ko Muhire Henry yijanditse mu bijyanye no gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Masita atamenyesheje abo bakorana.
Icyo gihe Nizeyimana Olivier, yasabye abanyamuryango kwihangana kuko ikibazo cya Muhire Henry kirimo gukurikiranwa n’izindi nzego, bityo ko batagifataho umwanzuro.
Nyuma y’iyo nama, benshi mu banyamuryango b’iri Shyirahamwe bakomeje kumvikana mu buryo bweruye, bagaragaza ko batavuga rumwe n’imwe mu myanzuro ifatwa.