Biravugwa ko Abayobozi bakomeye mu Burusiya bacuze umugambi wo kuroga Perezida Vladimir Putin, hanyuma bagashyiraho umuyobozi uzazahura ubucuruzi bwa kiriya gihugu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ni amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi bwa Ukraine. Ubutasi bwa Ukraine bwavuze ko mu gihe Perezida Putin yaba yishwe, yahita asimbuzwa Oleksandr Bortnikov ukuriye Urwego rushinzwe Umutekano mu Burusiya (FSB).
Bivugwa ko abashaka kwivugana Perezida Vladimir Putin barakajwe no kuba ubukungu bw’u Burusiya bwarahungabanyijwe cyane n’ibihano by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Umuyobozi w’ubutasi bwa Ukraine yagize ati: “Birazwi ko Bortnikov na bamwe mu bahagarariye abayobozi bakuru b’u Burusiya bari kureba uburyo butandukanye bwo kuvana Putin ku butegetsi. By’umwihariko kumuroga, indwara itunguranye cyangwa urundi ruhurirane ntibirengejwe ingohe.”
Bortnikov unugwanugwa gusimbura Putin, basanzwe barashwanye kubera uburyo u Burusiya bwananiwe kugera ku ntego zabwo mu byumweru bitatu by’intambara ya Ukraine. Perezida Putin kandi uretse uyu mugabo, ngo yanashwanye n’abandi ba Jenerali b’u Burusiya binarangira abirukanye mu mirimo.
Ni nyuma yo kunanirwa gusesengura amakuru yerekeye igisirikare cy’u Burusiya n’ubushobozi bwacyo kandi byari mu nshingano zabo, nk’uko ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje.