Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yamaze kugera mu gihugu cya Zambia, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Livingstone, umujyi w’ubukerarugendo muri Zambia. Uruzinduko rwe muri Zambia Ejo ku cyumweru rwari rwemejwe na Perezida w’iki gihugu, Hakainde Hichilema; mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Yagize ati: “Ndi kumwe n’umufasha wanjye Mutinta Hichilema, twageze mu murwa mukuru mwiza w’ubukerarugendo muri Zambia wa Livingstone, mbere y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.”
Perezida Hakainde ni we wakiriye Perezida Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwanga Nkumbula. Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Zambia muri Kanama 2019, ubwo yifatanyaga na Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu mu gikorwa cyo gutangiza Ikigo cya Afurika cy’Intego z’Iterambere rirambye (SDGs) mu majyepfo ya Afurika.
Perezida Lungu mu mwaka wari wabanje yari yagiriye uruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda. Perezida Kagame byitezwe ko kuri uyu wa Mbere agirana ibiganiro na Perezida Hakainde Hichilema watsinze mu matora Edgar Lungu muri Kanama umwaka ushize.
Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi birabimburira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirindwi zitandukanye hagati ya Zambia n’u Rwanda ndetse n’ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri 2018.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia ruje rukurikira izo aheruka kugirira mu bihugu bya Maurtanie, Jordan na Misiri. Perezida Kagame nta gihindutse muri iki cyumweru kandi byitezwe ko ashobora kugirira uruzinduko i Kingston mu gihugu cya Jamaica.