Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye aconga ruhago n’abanyacyubahiro bagenzi be, ubwo bari mu birori byo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade yo mu gihugu cya Sénégal.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi Stade y’akataraboneka yubatse mu mujyi wa Diamniadio yatashwe ku mugaragaro, mu birori by’akataraboneka byasojwe n’umukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho muri Sénégal mu bihe bitandukanye kuva kuri Amadou Diop Boy Bandit kugeza kuri Siomansy Xalara, bari bahuye n’abakanyujijeho ku mugabane wa Afurika.
Ibihangange byakanyujijeho muri ruhago ya Afurika nka Didier Drogba, Samuel Eto’o, George Weah, Asamoah Gyan, Jay-Jay Okocha, Emmanuel Adébayor, Daniel Amokachi, Alain Gwamene na Lucas Radébé biri mu byagaragaye muri uriya mukino wa gicuti warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Khalilou Fadiga ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’abakanyujijeho muri Sénégal, mbere y’uko kabuhariwe Jay-Jay Okocha wakanyujijeho mu kipe y’Igihugu ya Nigeria yishyurira abakanyujijeho muri Afurika.
Mbere y’uko uyu mukino utangira aba balegends babanje gusuhuzwa n’abanyacyubahiro batangije biriya birori, barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Aba banyacyubahiro barangajwe imbere na Perezida Macky Sall wa Sénégal na bo bagaragaye bahererekanya umupira mu kibuga, mu gihe abashoboye gutera amanota na bo batazuyaje kugaragaza impano yabo.
Aba barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya, Perezida Gianni Infantino wa FIFA, Patrice Motsepe wa CAF, Perezida George Weah wa Liberia, Frank-Walter Steinmeier w’u Budage, Adama Barrow wa Gambia na Umaro Sissoco Embalò wa Guinée-Bissau.
Stade yitiriwe Abdoulaye Wade wasimbuwe ku butegetsi na Macky Sall ifite ubushobozi bwo kwakira abafana babarirwa mu bihumbi 50.
Iyi Stade iri mu zigezweho ku mugabane wa Afurika, yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 269 z’amadorali ya Amerika, bikaba byitezwe ko igomba kwakira imikino Olempike y’abato yo muri 2026 izaba ibera ku butaka bwa Afurika ku nshuro ya mbere.