Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ishobora kugaruka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Ubusanzwe Inama y’Abaminisitiri iterana rimwe mu byumweru bibiri ikitabirwa n’abagize Guverinoma bose. Umuntu wese ugize Inama y’Abaminisitiri aba agomba kwitabira inama zayo, gusiba byemerwa iyo hari impamvu nko kuba umuntu arwaye bikomeye cyangwa se ari mu butumwa bwa Leta.
Icyo gihe kandi na bwo umuntu utabonetse agomba kubanza kubisabira uruhushya rwa Perezida wa Repubulika abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe. Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, uyu munsi ni Bakuramutsa Feza Urujeni.
Undi uyitabira utari mu bagize Guverinoma ni Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri hamwe n’Abanditsi b’Inama y’Abaminisitiri. Bitewe n’impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y’Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w’ibyigwa.
Kimwe mu bintu umuntu wese uyitabira aba agomba kwitaho ni ugukomera ku ibanga ry’ibyayivugiwemo, kuko impaka zabereyemo zigomba kuguma aho, ntizirenge icyumba cyo muri Village Urugwiro. Imyanzuro ishyirwa hanze n’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri, buba bukuriwe na Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.
Bwa bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri buba bufite amashami atatu y’ingenzi, harimo irishinzwe ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’irindi ry’imiyoborere n’amategeko. Aya mashami atanga inkunga yo mu rwego rwa tekiniki n’ubuzobere ku Bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri kandi kandi akunganira Minisitiri w’Intebe mu mirimo ye.
Nk’ishami ry’ubukungu riba rishinzwe amadosiye avuye muri Minisiteri zifite ibikorwa byerekeye ubukungu harimo nk’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari, igenamigambi, imari, iterambere ry’icyaro, ibidukikije, umurimo, ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho n’Ibikorwaremezo.
Buri shami riba rishinzwe kugenzura ko amadosiye agenewe Inama y’Abaminisitiri ateguye neza haba ku birimo haba no mu isesengurwa ryayo kandi binyujijwe mu nzira ziboneye.