Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Uganda mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n’Umuhungu wa Perezida w’iki gihugu Yoweri Museveni.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame azitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko. Gen Muhoozi yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati: “Nejejwe cyane no gutangaza ko data wacu, umukomanda ukomeye, Perezida akanaba umuyobozi w’u Rwanda azitabira ibirori by’isabukuru yanjye y’amavuko. Imana ishimwe. Inkotanyi cyane rwose!”
Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse akanaba imfura ya Perezida Yoweri Museveni azizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko, Perezida Kagame akaba ari mu banyacyubahiro b’imena bazitabira ibi birori.
Mu nshuti uyu musirikare yatumiye higanjemo abasirikare bakomeye n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Tariki ya 03 Mata Gen Muhoozi yari yatangaje ko yifuza gutumira mu birori by’isabukuru ye y’amavuko Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Mu bandi yavuze ko yatumiye harimo abasirikare bakuru, abanyamakuru n’izindi nshuti ze za hafi. Gen Muhoozi muri Mutarama no muri Werurwe uyu mwaka yagiriye ingendo ebyiri mu Rwanda zaciye inzira mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe kirekire warazambye.
Ni nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame yari yarakunze kwita se wabo.
Muhoozi muri Werurwe ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yamugabiye inka 10 zo mu bwoko bw’Inyambo nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’igihango afitanye n’umuryango wa Perezida Museveni.