Ibiro Ntaramakuru byo muri Qatar, byatangaje ifoto ya Perezida Paul Kagame ari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Doha, iki gihugu cy’Abarabu gifitanye umubano ukomeye n’ubucuti bwihariye n’igihugu cy’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame ageze i Doha yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Protocol muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.
Ntabwo gahunda y’uru ruzinduko iratangazwa, gusa birashoboka ko rugamije gushimangira imishinga isanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu Ukwakira 2021, icyo gihe yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani. Qatar yashoye imari mu mishinga y’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera aho yaguze imigabane yacyo ingana na 60% naho Guverinoma y’u Rwanda ikagira 40%.
Biteganyijwe ko iki Kibuga cy’Indege gishya kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, naho icyiciro cya kabiri kikazaha iki Kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka, iki cyiciro kikazatangira mu 2032.
Qatar iri no muri gahunda yo kwegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir ndetse iranateganya gushora imari mu bikorwa by’amahoteli muri Kigali.