Nta gushidikanya, umuryango wa Barack Obama n’umugore we, Michelle Robinson Obama umaze gufatwa n’indi myinshi nk’icyitegererezo mu bijyanye n’urukundo bitewe n’uko uyu mugore n’umugabo batajya basiba kugaragaza amarangamutima buri umwe afitiye mugenzi we.
Kuri uyu wa Kabiri, Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gukora mu nganzo agaragaza urwo akunda umugore we.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 45 yagize ati “Isabukuru nziza Michelle Obama. Utuma buri munsi umbera mwiza ndetse nawe mu buryo bumwe ukomeza gusa neza.”
Ubu butumwa, Obama yabukurikije ifoto afashe Michelle mu nda amuturutse inyuma, bombi bitegeye ikirere cy’umugoroba n’amazi magari.
Umuryango wa Michelle na Obama wamenyekanye cyane mu 2007 ubwo Barack Obama yiyamamarizaga kuyobora Amerika, gusa amateka y’urukundo rwabo yatangiye imyaka icumi mbere yaho, ubwo Michelle Obama icyo gihe witwaga Michelle Robinson yagirwaga umujyana wa Obama mu biro by’abanyamategeko muri Leta ya Chicago bizwi nka ‘Chicago law firm Sidley & Austin’.
Nyuma y’igihe bakundana baje kurushinga mu 1992 ubu bakaba bafite abana babiri aribo; Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.