Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yifatanyije n’abayobozi bagenzi be mu nama ya 22 y’Ihuriro rya Doha (Doha Forum).
Perezida yagezeyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, aho we na bagenzi be bakiriwe na Amiri wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Iri huriro rya Doha ry’uyu mwaka, rihuriza hamwe abayobozi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abahanga mu nzego zitandukanye, barimo inzego za Leta, abahagarariye Imiryango itari iya Leta, n’abandi bari mu nzego zifata ibyemezo.
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Guhanga udushya ni ihame’.
Ihuriro rya Doha ni umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa batandukanye wo kumenya ahari amahirwe mashya mu guhanga udushya twagirira akamaro ahazaza h’Isi, mu rwego rw’umutekano, iterambere rirambye n’uburinganire bwa bose.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kwitabira ibirori byo gufungura ku mugaragaro iyo nama, mbere y’uko aza kuba ari umwe mu batanga ikiganiro kiza kuba gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ihuriro rya Doha n’u Bushinwa bigirira akamaro Isi: Uruhare rw’u Bushinwa mu kuzamura amajyepfo y’Isi: Kuvugurura amategeko ateza imbere ahazaza h’Isi.’
Ibi biganiro bizibanda ku mikoranire hagati y’igice cy’Amajyepfo y’Isi n’u Bushinwa.
Mu bandi baza gutanga ibiganiro harimo Ngalo Mbumba, Perezida wa Namibia, Mia Amor Mottley, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Dr.Eduardo Enrique Garcia, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Honduras na Dr. Henry Wang, Perezida w’Umuryango Uharanira imikoranire y’u Bushinwa n’Isi (Center for Chana and Globalization).
Ihuriro rya Doha riba rifite intego yo guteza imbere Demokarasi, ibiganiro byubaka no guteza imbere imikoranire, hagamijwe kwimakaza gusangira ibitekerezo no guhuza umugambi kw’inzego zifata ibyemezo n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere abaturage.