Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2024, abasezeranya ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutekano wabo ukomeze kuba ntamakemwa, ndetse ko u Rwanda ruzatanga umusanzu ku bandi bifuza kuwusigasira.
Yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2024. Ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu Saa Mbili z’ijoro ku wa 31 Ukuboza 2023.
Ati “ Njye n’umuryango wanjye twifurije Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire. Umwaka w’ibyishimo n’uburumbuke.”
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2023 wasize Abanyarwanda bishimira iterambere igihugu gikomeje kugeraho kuko abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose, bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye.
Yatanze urugero ku marushanwa ya BAL, inama zikomeye nka Women Deliver, Giants of Africa ndetse n’igitaramo cya Global Citizen.
Ati “Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza igihugu imbere.”
Yavuze ko u Rwanda rwatangije Ikigo cy’Ubushakashatsi cya IRCAD gitanga amahugurwa ku buryo bugezweho, yo kubaga mu buvuzi n’uruganda rwa BionTech rukora inkingo.
Ati “U Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima kandi tuzakomeza kubyubakiraho. Icy’ibanze muri ubu bufatanye ni icyizere.”
“Kubera ko twifitiye icyizere kandi twizerana n’abafatanyabikorwa bacu baturuka hirya no hino ku Isi, bagirira u Rwanda icyizere, bikagararira mu bufatanye buganisha ku iterambere. Buri Munyarwanda akomeje kugira uruhare mu byo twagezeho kandi ndabibashimira.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’imbogamizi zirimo imyuzure no guta agaciro kw’ifaranga byatewe n’ibibera ahandi ku Isi ariko ko hashyizweho ingamba zo guhangana nabyo.
Umwaka wa 2023 urangiye u Rwanda rubanye nabi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse Perezida Tshisekedi aherutse gutangaza ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda.
Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko nta kintu na kimwe kizabahungabanya, uko byagenda kose.
Ati “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mu karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”
“Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye mu bushobozi bwacu mu gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ahantu hose ku Isi hatabura ibibazo buri mwaka, ariko ibyo bituma abantu biyemeza gukora byinshi gusa n’ubwo hari ibibazo, igihugu kiri gutera intambwe.
Ati “Iyo twibutse aho twavuye n’uko twari tubayeho, dusanga nta mpamvu yo kwinuba no gucika intege. Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko.”
Yasabye urubyiruko kuzagaragaza umusanzu warwo mu hazaza h’igihugu binyuze mu matora azaba mu 2024.
Ati “ Ni umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu.”