Inka zimwe mu 10 Perezida Paul Kagame yagabiye muri Werurwe 2022 umuhungu wa Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, zimaze kubyara zirindwi.
Ibi byavuzwe na Gen. Kainerugaba kuri uyu wa 24 Mata 2023 ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 y’amavuko yateguriwe na Perezida Kagame na Jeannette Kagame.
Perezida Kagame yashimiye Gen. Kainerugaba kuba yarabaye ikiraro gihuza u Rwanda na Uganda, ibihugu byari bimaze igihe kinini bidacana uwaka.
Ati: “Turi inshuti, dufite n’amahoro. Warakoze Gen. Muhoozi ku bw’uruhare rwawe, kuba warabaye ikiraro dukoresha tuva hamwe tujya ahandi.”
Gen. Kainerugaba na we yashimangiye ko ibihugu byombi ndetse n’umuryango wa Museveni n’uwa Perezida Kagame ari inshuti, kandi ko ikimenyetso cy’ubu bucuti ari inka yagabiwe. Ati: “Ikimenyetso cy’ubu bucuti ni inka yangabiye, kandi nabihaye agaciro gakomeye cyane.”
Uyu musirikare yakomeje asobanura ko inka 10 yagabiwe zimaze kubyara 7.
Ati: “Ndagira ngo nkumenyeshe Nyakubahwa ko zimeze neza. Zarabyaye. Wangabiye inka 10, ubu mfite 17 zavuye mu zo wangabiye. Nshingiye kuri ibyo, ni ukuri turi inshuti za Nyakubahwa.”
Ubwo Perezida yagabiraga Gen. Kainerugaba, yanagabiye Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga. Hari tariki ya 17 Mata, ubwo umuhungu wa Museveni yasuraga urwuri rw’inka z’Umukuru w’u Rwanda.