Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyigikiye ifungwa ry’insengero hafi 8000 igenzura ryasanze zitujuje ibisabwa, yihanangiriza abazishinga bagamije gucucura Abanyarwanda imitungo yabo, bitwaje Imana.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abadepite kuri uyu wa 14 Kanama 2024, Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kwibaza ku gufunga insengero, abantu bakwiye kwibaza ku buryo zashinzwe.
Yagize ati “Ikintu cy’amakanisa ni iki? Murabanza induru ikavuga, ‘Bafunze amakanisa’. Wabanje ugahera ku kuvuga ngo ‘ubundi yagiyeho ate?’ Amakanisa ni iki? Amakanisa ibihumbi ni iki? Abanyarwanda mwarwaye iki koko? Ariko ngira ngo ni ibibazo byo kuba Abanyafurika. Abanyafurika dufite ikibazo rwose.”
Perezida Kagame yagaragaje ko bidakwiye ko imbaraga Abanyarwanda bakabaye bakoresha mu kwikemurira ibibazo bibareba, bazikoresha mu bibamarura ubukungu, bakicwa n’inzara.
Ati “Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano, bituzamurira ubukungu, bituma Umunyarwanda atagira inzara, biriya bibazo navugaga, zose mugiye kuzimarira mu bintu…”
Umukuru w’Igihugu yibukije ko mu bihe byashize yagiranye n’Abanyarwanda ikiganiro, abagaragariza ko badakwiye gushora imbaraga mu bitabateza imbere.
Ati “Ko twagize iki kiganiro, tukaganira bihagije, bigasa nk’aho hafashwe umwanzuro, habaye iki nyuma yaho ku buryo twongera tugasubira ha handi?”
Yakomeje abaza abadepite ati “Ubu koko mwebwe nk’Abanyarwanda, mwebwe abadepite mwicaye hano, ubu hejuru yo kuba umudepite, mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri wese yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba umudepite, ukaba umupasitori, ukagira ikanisa, warangiza abantu bakishyura. Na wa wundi wabujije ibikorwa byari bikwiye kuba bimuha amafaranga, agomba kwishakamo amafaranga akuzanira akaguha!”
Perezida Kagame yasobanuye ko zimwe mu nsengero ziri mu Rwanda zagiyeho kugira ngo zikamure Abanyarwanda imitungo mike bafite, mu nyungu z’abazishinze. Yavuze ko adashobora kubyemera.
Umukuru w’Igihugu yatanze urugero kuri aba bashumba, aho uhura n’umwe akavuga ko yabonekewe, yavuganye n’Imana, undi akavuga ibindi ngo Imana yamubwiye, undi agahanura ibizaba.
Ati “Mbere na mbere, njyewe mpuye nawe ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba uri umusazi. Ni ho nahera, ugomba kuba uri umusazi. Icya kabiri, nagusaba ubuhamya, ibi ngibi uvuga by’uko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya. Ariko Abanyarwanda mwarapfuye mugera aha ngaha, ku buryo umuntu warindagiye, akaza akabarindagiza, mugakurikira, ntibibe hamwe, bikaba ahantu magana, ibihumbi?”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bakurikira “abasazi” nk’aba, igihugu kiba kimeze nk’ikitariho, asobanura ko imikorere y’insengero imaze igihe iriho atazayijyaho impaka, ariko ko ibindi by’akajagari atazabyemera.
Ati “Ariko ibindi by’amafuti, bidusanga hano mwebwe abantu bakuze, bazima mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza igihugu cyose akakigira ingwate, namwe mukarindagira mugakurikira? Uwaturoze se ubwo yarakarabye, wa mugani w’Ikinyarwanda? Abantu ngo mwagiye mu mashuri, mwaraminuje, muri abantu b’abirasi, ba VVIP ugashukwa n’umusazi, mukamukurikira, ntumubaze uti ‘Ariko urantwara he’?”
Perezida Kagame yavuze ko kubera iyi myemerere irimo ubujiji, hari hari ibihugu bibamo abashumba babuza abayoboke babo kurya, bikabaviramo gupfa. Ni ikibazo cyabaye muri Kenya, n’ubu kikiri mu rukiko.
Yabajije ati “Ni byo mushaka kubamo? Ubu muri aha, muhagarariye abaturage, barabatoye, mwarangiza, ni ibyo murimo? Niba mushaka kuba abapasiteri, muve mu budepite, mube abapasiteri. Ariko nabwo, mbere y’uko muba abapasiteri, ibyo bindi mujyamo, ibyo gushuka abantu mukabahanurira, wabanje ukihanurira, ukamenya ibyo uzaba! Biragenda bikagera no muri politiki, ni nko kuyobya abantu, bakajya mu bwonko bwawe, bagahindura uko ugomba gutekereza, uko ugomba gukora buri kintu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko insengero zigomba kuba zujuje ibyangombwa bigenwa n’amategeko, ku bushukanyi bw’abitwikira Imana, amenyesha Abanyarwanda ko ibitazubahiriza amategeko bizafungwa.
Ati “Ibitubahirije amategeko, ntibikwiye kubaho. Ubwo rero nabonye bavuga ngo ‘Ubanza Perezida atabizi. Ibintu byo gufunga insengero ni icyaha.’ Ndabizi. Simbishaka. Ibintu by’akajagari noneho n’iyo byaba biri mu madini, simbishaka. Nzabirwanya rwose.”
Yasabye abadepite kwifatanya n’izindi nzego gushyiraho uburyo buyobora Abanyarwanda mu nzira nziza, naho ngo abashumba bagamije gucucura abaturage imitungo mike bafite, bakwiye guhagarikwa byanze bikunze.