Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yiseguye ku munyamakuru ufite ubumuga, ukomoka muri Tanzania ariko ukorera Televiziyo yo mu Bwongereza, wamugejejeho ikibazo cy’uko amaze iminsi itandatu adasohoka muri hotel kubera ko afite ubumuga.
Uwo munyamakuru, ni umwe mu barenga 600 bakurikiye imirimo y’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri Commonwealth, CHOGM, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu. Mbere yo kubaza ikibazo cye, yabanje kuvuga ko afite ubumuga, ashima Commonwealth yatumye agera mu Rwanda, akabona uburyo rwateye imbere. Yavuze ko kubera ubumuga bwe, yamaze iminsi itandatu muri hotel i Kigali atabasha gusohoka.
Yabajije Perezida Kagame icyo agiye gukora nk’Umuyobozi wa Commonwealth mu kwita ku buzima bw’abafite ubumuga, ndetse agaruka no kuri Samoa izakira inama itaha, abaza Minisitiri w’Intebe wayo niba hari gahunda zahariwe kwita ku bafite ubumuga ku buryo yazajyayo nta mpungenge.
Perezida Kagame yabanje gusaba imbabazi uwo munyamakuru, amubwira ko ubusanzwe u Rwanda rwashyizeho inzego n’ingamba zihariye mu kwita ku buzima bw’abafite ubumuga.
Yagize ati “Mbere na mbere, ngomba kugusaba imbabazi, [nkabikora] nkanjye ku giti cyanjye ariko no ku ruhande rwa Guverinoma mpagarariye. Mu buryo busanzwe, kandi [wenda] warabyumvise, cyangwa uzabibona mu bundi buryo, twashyizeho ingamba zigamije gukemura ibibazo by’abafite ubumuga harimo no kubaha ababahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, barahari. Unarebye mu bindi bitandukanye nko gushyiraho ibikorwaremezo bigenewe abafite ubumuga, birahari, wenda ntabwo biri hose.”
Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hari ibikorwa remezo, ko ndetse hari n’ubushake gusa rimwe na rimwe usanga abantu bakwiriye gushyira mu bikorwa ibigomba gukorwa, bashobora kutabyubahiriza uko bikwiriye. Ubwo Perezida Kagame yasabaga imbabazi uwo munyamakuru, bamwe mu banyamahanga bari mu cyumba, bahise bakora ibimenyetso byerekana ko bishimiye uko kwicisha bugufi agasaba imbabazi.
Uwo munyamakuru yitwa Ayoub K. Mzee, akorera ikinyamakuru Newdeal Africa. Yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ari CHOGM ya 10 yitabiriye, ndetse ko mu gihe akiri muzima, adashobora gusiba iyi nama na rimwe.
Yavuze ko yageze mu Rwanda, agacumbika muri hotel iri mu Mujyi wa Kigali ku Gisimenti. Kuko afite ubumuga, ngo hotel yagerageje kumwitaho uko ishobora ikanamuha n’umuntu umwitaho by’umwihariko. Ikibazo cyabaye ubuzima bwo hanze ya hotel. Ngo ntabwo yabashaga gusohoka ngo abe yagira aho ajya, kuko atari kubona umusunika mu igare cyangwa se aho agiye kwinjira ngo abone umwinjiza.
Yavuze ko inshuro nke yabashije gusohoka, aho yageze atabonye ubufasha bukwiriye gusa ko hotel yo yari yakoze ibishoboka byose. Yanavuze ko mu myaka itatu ishize aribwo yagize ikibazo, icyo gihe ngo yari muri Nepal ari gukora “documentaire”, aza kugwa mu misozi yari arimo agira “stroke”.
Ubu agendera ku kagare, gusa byahungabanyije imikorere ye kuko bisaba ko aho agiye hose aba afite umuntu umusunika. Yavuze ko u Rwanda rukora byinshi, ndetse ko na serivisi yahawe kuri hotel zari nta makemwa ariko ko ikibazo cy’uko adashobora kubona umufasha hanze ya hotel cyamubereye ingorabahizi.