Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego za Leta badashoboye gukorera igihugu n’abaturage ko basezera, bagasimburwa n’abiteguye gukora iyi mirimo.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 24 Mutarama 2024 ubwo yanzuraga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano imaze iminsi ibiri.
Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi gukomeza ibyiza byakozwe, ariko bakanakemura byihuse ibitagenda neza.
Yagize ati “Turusheho gukora ibyo twakoraga neza, dukosore vuba na bwangu ibyo twasanze bitagenda neza kandi tubifite mu bushobozi bwacu, kuko ibyinshi twasanze bidashaka amikoro menshi, usibye ko biri muri twe, twahitamo kubihindura igihe icyo ari cyo cyose.”
Perezida Kagame yagaragaje ko mu nzego z’ubuyobozi harimo ikibazo cyo kudakorana ngo inzego zivugane, zifatanye gukemura ibibazo igihugu gifite.
Ati “Uburyo bw’imikorere kugira ngo bukore neza bugomba guhererekanya amakuru, kuvugana, kuganira, kumva ibibazo no gushaka ibisubizo. Impamvu binanira abantu kugira ngo bumvikane ni iki? Kuko usanga akenshi abantu ntibavugana. Umuyobozi ntashobora gukemura ikibazo wenyine, ntabwo bishoboka.”
Perezida Kagame yatangaje ko bidakwiye ko abayobozi bicara kandi bafite inshingano bagomba gukora, kandi ko abadashoboye bazajya basimbuzwa.
Ati “Ntabwo kwicara ugakora ubusa ari ibintu byaba mu ntego yacu. Ibyo gusimbura abantu bikwiye kuba kugira ngo umuntu uri mu bintu bidasobanutse, dufite aho kumubika, akwiriye kugenda kuko ushobora kubikora…”
“Umurimo ugomba gukorwa, ni cyo tubereyeho. Abayobozi mu nzego za Leta turimo kugira ngo dukorere igihugu, dukorere abaturage, ubuzima bwabo buhinduke. Urimo ntacyo ukora, urimo urakora iki? Umaze iki? Ufite aho ujya ndetse ugasezera ukajya muri ibyo ngibyo, byaba byiza.”
Hari abo yakuriye inzira ku murima
Perezida Kagame yasabye abayobozi bitabiriye iyi nama kutagira imyumvire nk’iy’abo mu mahanga yakomojeho ubwo yatangizaga Umushyikirano kuri uyu wa 23 Mutarama.
Aba bayobozi Umukuru w’Igihugu ahamya ko bafite imyumvire ishaje bagaragaza ko bafite umugambi wo gukora impinduka mu Rwanda, nyamara ibihugu bayoboye byugarijwe n’ibibazo.
Yagize ati “Ni nka ba bandi navuze ejo. Hari abatekereza nk’abakiri mu bihe bya kera. Muri iki gihe kubona umuntu wabaswe n’ivangura, utekereza ku moko nk’akwiye gutwara politiki y’icyo igihugu gikwiye gukora n’ibyo abantu bakeneye kwikorera ni uburwayi. Maze tugatangira kuvuga, Abanyafurika, iki gihugu…”
Perezida Kagame yatangaje ko aba bantu (abanyamahanga) bugarijwe n’ibibazo, bityo ko aho kuvuga u Rwanda, bakabaye bateza imbere imibereho yabo.
Ati “Ufite uburenganzira bwo kuvuga ariko ukwiye kuvuga ukuri kubera ko guhari. Ufite abantu bawe bambaye ubusa ku mihanda, nta biribwa bafite none uri aho uvuga ko ushaka kuza kwigisha u Rwanda icyo gukora no kuruhindura! Wabikorana iki? Ntacyo ufite.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko bihangayikishije kuba hari abantu barenze umwe barangwa n’izi mvugo, kandi ngo birashoboka ko harimo abavuga aya magambo kubera ruswa bahabwa.
Yagize ati “Ku bw’ibyago si ikibazo kimwe gusa. Birasa n’aho ari rusange kuba hari abantu nk’aba. Niba biganana, niba barahawe ruswa[…]”
Perezida Kagame yamenyesheje aba bantu ko guhindura u Rwanda bitazabashobokera.
Ati “Aho gutekereza guhindura ibiri mu Rwanda se kuki utahindura ibiri mu gihugu cyawe? Kubera iki wagira imyumvire yo kunenga? Icya mbere si byo, icya kabiri ntibyanagushobokera.”
Perezida Kagame yagarutse kuri iyi ngingo nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bavuze ko bazafasha Abanyarwanda guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni imvugo yaranze Tshisekedi mu gihe yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Perezida Ndayishimiye na we amwiyungaho tariki ya 21 Mutarama 2024 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwateraniye i Kinshasa.