Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda mu gihe RDC imaze igihe itangaza ko yiteguye gushoza intambara k’u Rwanda, ababwira ko nta ntambara igihugu kizashorwaho bityo ko bakwiriye gukora gahunda zabo batekanye.
Yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, yatangaje ko Igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n’u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo muri SADC.
Gen Tshitambwe aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu bitandukanye bibarizwa mu Majyepfo ya Afurika, aho ingingo yari imbere yari ukuganira ku kibazo cy’umutekano n’ubufasha bushobora guhabwa Ingabo za FARDC.
Uyu musirikare mukuru, asanzwe ashinzwe Ibikorwa mu Gisirikare cya Congo.
Yabwiye abanyamakuru ati “Intambara iduhanganishije n’u Rwanda tuzayitsinda.
Ubu turi gushyira imbaraga mu gushimangira umubano wacu ku rwego rw’akarere binyuze muri SADC ndetse n’ubufatanye hamwe n’ibindi bihugu […] Ni yo mpamvu nagiye gushaka abafatanyabikorwa. Twagiranye ibiganiro byiza bizatanga umusaruro guhera ubu.”
Umukuru w’Igihugu yabajijwe icyo atekereza kuri aya magambo, niba abanyarwanda bakwiriye kugira impungenge ku mutekano wabo, asubiza ko bakwiriye gukora gahunda zabo zose batekanye.
Ati “ Ushaka uryame usinzire, wicure wiyongere, ibyo ntabwo ari ikibazo. Ibyo umuntu umwe yaba yaravuze muri Congo, afite uburenganzira bwo kuvuga, ntabwo ibivugwa byose aba ari ukuri cyane cyane iyo bivugwa kuri iki kibazo cyo muri Congo.”
Perezida Kagame yavuze ko amakuru afite ari uko SADC yaba ifite gahunda zo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.
Ati “Icyo nzi ni uko SADC ishobora gushaka gufasha ahubwo mu gushaka gukemura ahubwo ikibazo cya Congo”
Kuri we, yavuze ko u Rwanda rumaze igihe kinini
igihe kinini rwiteguye kurengera umutekano warwo.
Ati “Iyo udashaka intambara, urayitegura. Iyo ushaka amahoro witegura intambara, twe dushaka amahoro, ibyo kwitegura twiteguye kera.”
Imvugo ya Gen Tshitambwe yaje nyuma y’igihe gito bitahuwe ko muri Gicurasi, Congo yari ifite umugambi wo gutera u Rwanda, ndetse ko yanabigerageje binyuze mu bitero bya hato na hato byagabwe mu Kinigi.
Muri icyo gihe Ingabo zari mu Burasirazuba bwa Congo zahise zongerwa, hagurwa n’ibikoresho bishya zigomba kwifashisha.
Amakuru yizewe ni uko Tshisekedi yongereye ingabo ibihumbi 16 muri Kivu y’Amajyaruguru, aziha inshingano imwe rukumbi, yo kunesha u Rwanda.